Rusizi: Impanuka ikomeye yahitanye umupolisi ufite ipeti rya AIP

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, impanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Rusizi yahitanye umupolisi witwa AIP JHONSON Kazora.

Imodoka AIP JHONSON Kazora yari atwaye

Uyu mupolisi  w’imyaka 23 y’amavuko yakoze impanuka ari mu madoka,  ageze mu mudugudu wa Burunga, mu kagari ka Burunga, mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi.

Yari avuye ahitwa ku Cyapa agiye ahitwa ku Gaturika, agonga uruzitiro rw’ikigo cy’ishuri, GS St Bruno Gihundwe ajyamo imbere.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yabwiye UMUSEKE ko  uriya mupolisi yapfuye ageze kwa muganga.

Ati “Nibyo impanuka yabaye, byabaye saa kumi n’igice zo mu rukerera (04h00 a.m). Yageze ku bitaro bya Gihundwe ahabwa ubutabazi, ariko ahita y’itaba Imana.”

Yavuze ko impanuka yatewe no kutaringaniza neza umuvuduko.

Impanuka yatewe no kutaringaniza neza umuvuduko nk’uko Polisi ibivuga
Yinjiye mu ruzitiro rwa GS St Bruno Gihundwe

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/ I RUSIZI.