Rusizi: Umusore wabanaga n’abandi mu gipangu yasanzwe mu nzu yapfuye

Abasore batatu, babiri bavukana n’undi umwe wo mu muryango wabo, babana mu nzu imwe, uwo wo mumuryango wabo basanze yapfuye, bigakekwa ko yishwe.

Ibyago byabereye muri uru rugo aho bariya basore baba bakodesha

Ibi byago byabereye mu rugo rwa MUKESHIMANA Jean Marie Vianney aho bari bacumbitse, nyuma yo kuva iwabo mu cyaro bakajya gushakira ubuzima mu mujyi wa rusizi.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 05 rishyira ku Cyumweru tariki ya 06 Ugushyingo, 2022, mu mudugudu wa Gacamahembe, mu kagari Burunga, umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi.

NYIRAHABIMANA Adeline ni umugore wa MUKESHIMANA ny’iriki gipangu aba basore bacumbitsemo mu nzu imwe.

Yabwiye UMUSEKE ati “Ejo natashye nk’ibisanzwe, buri wese ataha yinjira mu muryango we (we ajya mu nze ye itandukanye n’iyo abo basore babamo), mu gitondo nka saa kumi n’imwe n’indi minota, uwo twita “Bishop” arataka avuza induru ngo umujura yishe Nshimiye, tubyuka databaye umuryango urangaye.”

Uyu mubeyeyi yakomeje avuga ko uwo musore yari asanzwe arwara igicuri, babanje  kugira ngo ni cyo kibazo yagize bamujyana kwa muganga.

Ati “Yari asanzwe agira ikibazo cy’igicuri ngira ngo ni cyo cyamufashe bakagira ubwoba, ndababwira ngo bamujyana kwa muganga, ntabyo kureba mu ijosi nabonaga amaraso mu mazuru.”

Nyirahabimana yavuze ko bariya bose nta kibazo cy’amakimbirane bari bafitanye.

INGABIRE Joyeux, umuyobozi w’Umurenge wa Gihundwe yabwiye itangazamakuru ko aya makuru y’urupfu rw’uyu musore ubuyobozi bwayamenye mu gitondo buyabwiwe n’abasore babanaga na we, bamugejeje ku bitaro.

- Advertisement -

Yavuze ko bicyekwa ko yishwe anizwe.

Yagize ati “Urupfu rwe twarimenye saa kumi n’ebyiri n’igice (za mu gitondo), yitwa NSHIMIYIMANA Gad afite imyaka 22 y’amavuko, yabanaga n’abasore babiri BIZIMANA Emile w’imyaka 20, na RUKUNDO Dieu Merci w’imyaka 19,  bamugejeje kwa muganga ni bo babitubwiye, bigaragara ko yanizwe afite n’igikomere ku mutwe, abo babanaga dukeka bashyikirijwe, RIB baracyakurikiranwa”.

Mu butumwa uyu muyobozi yatanze yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, bagatanga amakuru niba hari umuntu wapfuye muri buriya  buryo bakirinda kumukoraho, bagategereza ko RIB ihagera.

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/ I RUSIZI.