Rwanda: Ingo Miliyoni ebyiri zamaze kugezwaho amashanyarazi

Ingo zigera kuri miliyoni ebyiri kuri ubu zimaze kugezwaho amashanyarazi,bisatira icyerecyezo cya guverinoma cy’uko buri munyarwanda mu mwaka wa 2024 azaba afite amashanyarazi.

Umukozi wa REG afasha urugo gucana

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya  05 Ugushyingo, 2022, nibwo mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Nyabugogo, Akarere ka Nyarugenge habaye umuhango wo kwishimira iyo ntambwe ariko hanizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ingufu.

Leta yagiye ishyira imbaraga nyinshi mu mishinga yo guteza imbere ingufu kandi ibi byatumye haterwa intambwe nini mu kongera umubare w’ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda, bijyanye n’intego ya Guverinoma yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze umwaka wa 2024.

Yankurije Jeannette,umuturage utuye mu Kagari ka Nyabugogo, Akarere ka Nyarugenge,umuturage winjije guverinoma  muri icyo cyerecyezo kuko yacaniwe ku buntu n’ikigo cy’Ingufu REG nyuma y’uko urugo rwe rubaye urwa miliyoni ebyiri. Yahawe n’icyo kigo umuriro ungana n’uw’ibihumbi 100(100.000frw.),ungana na 354.2kwh.

Mu byishimo byinshi,yashimiye guverinoma y’uRwanda yamutekerejeho imuha umuriro,ahamya ko uzamufasha mu iterambere ry’umuryango we.

Yagize ati”Turanezerewe uyu munsi.Turashima igihugu cyacu, turashima REG ko yatekereje kino gikorwa, ikagishyiraho,nanjye byarantunguye ntabwo narinziko kibaho.Turabashimira ko bihuse kuwuduha.”

Uyu muturage avuga ko umuriro uzamufasha muri byinshi birimo no gufasha abana be gusubiramo amasomo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), Ron Weiss,yashimiye abo bafatanya mu gukwirakwiza amashanyarazi barimo n’abasakaza ayifashisha imirasire y’izuba.

Yagize ati”Turashimira ba rwiyemezamirimo mudufasha mu gukwirakwiza amashanyarazi bakoresha imirasire y’izuba.Uyu munsi abakoresha amashanyarazi bariyongereye  kandi tuzakomeza kongera uyu mubare.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati”Nubwo twishimira ibyagezweho ariko hacyari inzira ndende  yo kugera 100%.Mu mwaka 2000 twishimiraga ko ingo miliyoni zimaze gucanirwa ariko uyu mwaka ni miliyoni ebyiri, bivuze ko hari imbaraga zashyizweho kuri buri  ruhande.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo,ABIMANA Fidele,yashimiye  ikigo REG ko kigira uruhare mu gukwirakwiza amashanyarazi.

Yongeyeho ko kuba uRwanda rwarihaye intego ko mu mwaka wa 2024 buri munyarwanda azaba afite amashanyarazi bizagerwaho nta kabuza.

Yagize agira ati “Ibi rero ntabwo bikiri inzozi kuko  niba dushobora gucanira abantu miliyoni mu myaka ibiri akaba ari nayo dusigaje gucanira mu myaka ibiri dusigaje,nta kabuza muri 2024 tuzaba twabigezeho.”

Kuva mu mwaka wa 2000 kugera ubu, ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zarazamutse ziva kuri 2% zigera kuri 74.5%, ubariyemo izisaga 50.9% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ndetse na 23.6% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’afatiye ku miyoboro itari iya rusange (mini grids).

Kuva mu myaka ya 1937 ubwo sosiyete ya REGIDESO yatangiraga gukorera mu Rwanda ndetse no mu myaka ya 1957 ubwo uruganda rw’amashanyarazi rwa mbere rwubakwaga mu Rwanda, ukagera yewe no mu myaka ya 2000, amashanyarazi yasaga nk’ahariwe gusa abatuye mu bice by’imijyi.

Icyo gihe ingo zari zifite amashanyarazi zabarirwaga mu bihumbi 46 gusa. Mu mwaka wa 2009, Leta yatangije gahunda yihariye yo gukwirakwiza amashanyarazi hose, cyane cyane mu bice by’icyaro.

Iyi gahunda yafashije cyane kugeza henshi amashanyarazi, bituma ingo zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ziyongera zigera 492,641 mu 2014 ndetse ubu zirabarirwa hafi kuri miliyoni 1,4.

N’ubwo hakomeje gushyirwa imbaraga nyinshi mu kwagura imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi, byagaragaye ko kugeza imiyoboro kuri buri rugo bizatwara igihe kinini.

Niyo mpamvu hafashwe ingamba zo kwifashisha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange,  cyane cyane akomoka ku mirasire y’izuba, agahabwa abatuye mu bice biherereye kure y’imiyoboro isanzwe.  Ubu ingo zirenga ibihumbi 640 zahawe amashanyarazi muri ubu buryo kandi ziracana.

Gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda iganisha ku ntego y’amashanyarazi kuri bose iteganya ko mu 2024 ingo zisaga 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange hanyuma izisaga 30% zikazaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.

Abayobozi batandukanye baje kwishimira iyi ntambwe

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW