Sandra Teta yerekanye ko agifite ku mutima Prince Kid uri muri gereza

Teta Sandra wakundanye na Prince Kid kakahava ndetse bagakorana muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda yamusabye gukomera no kwihangana kuko nta mvura idahita.

Tata Sandra yihanganishije Prince Kid

Sandra Teta yihanganishije Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ategura irushanwa rya Miss Rwanda kuri ubu ufungiye muri gereza ya Mageragere kubera ibyaha akurikiranyweho.

Mu kiganiro na IGIHE, Teta Sandra yamwibukije ko agomba gukomera akizera ko itera amapfa ari nayo itera aho bahahira ati “Icyo namubwira ni ugukomera, nta mvura idahita.”

Aba bombi bakundanye igihe kitari gito kugeza mu 2014, aho Sandra yakomezanyije na Derek uzwi mu itsinda rya Active kugeza ubwo mu 2018 yatangiraga urugendo rushya mu rukundo na Weasel babyaranye abana babiri.

Teta Sandra agaruka ku buzima bwe nyuma yo kugaruka mu Rwanda, avuga ko ameze neza nyuma yo kuva muri Uganda, imyaka itanu yari amaze ataba mu Rwanda yashimangiye ko yabaye myiza cyane kuko nyuma y’akazi yaje kuboneramo umugisha wo kubyara akitwa umubyeyi.

Avuga ku mpamvu yatumye atandukana n’umugabo we Weasel ndetse akagaruka mu Rwanda, Teta Sandra yaruciye ararumira.

Iby’ubukwe bwe nawe byo ati “Reka tubitege amaso, ikintu tudashobora kurwanya n’igihe, igihe kitubwira buri kimwe, ntabwo nabibahisha bigeze niyo naba mbishaka ntibyakunda.”

Kuba Teta yarabyaranye na Weasel avuga ko ari ikintu cy’ingenzi kandi umugabo we amwifuriza ibyiza no kuramba, ashimangirako afite igihe mu Rwanda kandi imyidagaduro aribyo bye atatandukana nabyo.

Teta Sandra yagarutse mu Rwanda nyuma y’igihe bivugwa ko ahohoterwa n’umugabo we Weasel babanaga nk’umugabo n’umugore, dore ko amafoto ye afite ibikomere yajyaga mu bitangazamakuru benshi bavuga ko ari ihohoterwa akorerwa kenshi, ababyeyi be bakaba barigiriye muri Uganda kumugarura mu Rwanda.

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW