Mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi ya Volleyball y’abafite ubumuga iri kubera mu gihugu cya Bosnie-Hérzegovine, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore yatangiye itsinda umukino wa Mbere.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hatangiye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi muri Sitting Volleyball mu bagore n’abagabo.
Mu bagore, u Rwatangiye rukina na Pologne ndetse ruyitsinda amaseti 3-1. Basaza babo bo batsindwaga na Ukraine amaseti 3-0.
Ubwo u Rwanda rwajyaga guhaguruka rwerekeza muri iyi mikino, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’imikino y’Abafite Ubumuga, bwavuze ko ikiburaje inshinga ari ukuzageza ikipe muri 1/4 cy’irangiza.
U Rwanda ruzakina umukino warwo ejo kuwa Gatandatu.
Biteganyijwe ko iyi mikino izarangira tariki 11 uku kwezi.



UMUSEKE.RW