Tshisekedi yasabye Abanye-Congo guhaguruka n’iyonka “bakarwana intambara”

*Ni Dipolomasi cyangwa intambara,”
*U Rwanda ngo ruteza intambara rugamije kwiba amabuye y’agaciro
*Congo igiye gushyira abasirikare benshi mu gisirikare

Mu ijwi riranguruye ryuje ikiniga n’igihunga, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yasabye abanyecongo bose guhaguruka n’iyonka mu guhangana n’ibitero yise iby’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo binyuze mu mutwe wa M23.

Perezida Tshisekedi yasabye abanyecongo kuba maso bagahangana n’umwanzi

Mu ijambo ryari ritegerejwe na benshi haba ab’imbere muri Congo no hanze yayo, Perezida Tshisekedi kuri uyu wa kane, tariki ya 03 Ugushyingo 2022 yavuze ko abanyecongo ubwabo ari bo bazigobotora igitero bagabweho.

Mu ijwi rirenga kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko abaturage barenga ibihumbi 200 bavuye mu byabo bakaba babayeho mu buzima bw’ubuhunzi, bagorwa no kubona ifunguro n’ibindi by’ibanze.

Yongeye gushinja u Rwanda kwigarurira ubutaka bw’igihugu cye ku iturufu ya M23, mu rwego rwo gusahura umutungo kamere wa Congo binyuze mu ntambara yo guhungabanya uburasirazuba bwa Congo.

Tshisekedi avuga ko inshuro nyinshi binyuze mu biganiro byabereye mu bihugu bitandukanye yifuje amahoro, ariko u Rwanda, afata nka nyirabayazana w’ibibazo by’igihugu cye rukavunira ibiti mu matwi.

Ati ” Rwanda twasinyanye amasezerano y’ubucuruzi bwa zahabu, inzira yo mu kirere yafunguriwe sosiyete y’igihugu (RwandAir), twasinye amasezerano yo kudasoresha kabiri ibicuruzwa, ariko ikirenze kuri ibyo icyo gihugu cyaradutunguye, kibyutsa ibyihibe bya M23, yari yaratsinzwe mu 2013, M23 yahanganye n’ingabo za izambura umujyi wa Bunagana kuva tariki 13/06/2022, mu by’ukuri u Rwanda rwitwaje ibirego by’uko FARDC ifasha FDLR, u Rwanda mu by’ukuri rifite imigambi yo kwagura igihugu cyabo, bafite inyungu ya mbere yo kwigarurira amabuye y’agaciro yacu, kugira ngo babigereho bahungabanya uburasirazuba bwa Congo, bakahagira ahantu hatagera itegeko.”

Asaba abanyecongo gushyira hamwe kuko yizera ko imbaraga zabo zahindura Isi, maze bagatsinda intambara.

Yagize ati “Kugira ngo duhangane n’icyo kibazo dufite inzira ebyiri, dipolomasi cyangwa intambara, nahisemo inzira ya mbere, ariko ishobora gutuma mfata iya kabiri kuko iya mbere itatanze umusaruro.”

- Advertisement -

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yavuze ko tariki 20/06/2022 yagiye mu nama y’Abakuru b’ibihugu by’Akarere, i Nairobi, yemeje ko hashyirwaho ingabo zishinzwe kurwanya imitwe irwanira muri Congo, yaba iy’imbere mu gihugu, cyangwa ikomoka hanze.

Mu biganiro by’i Luanda, na bwo ngo Tshisekedi yaganiriye na Perezida Paul Kagame, tariki 06/07/2022 naho ngo bashyizeho inzira yo kongera kubana hagati y’u Rwanda na Congo, kugira ngo bigerweho harimo guhagarika intambara, no gukurikiza ibyavuye mu nama ya Nairobi, ariko ngo nta gisubizo cy’amahoro byatanze.

Ubushize bigizwemo uruhare na Perezida Emmanuel Macron, nabwo Tshisekedi  na Kagame ngo baganiriye ku guhagarika intambara, no gusaba M23 kuva mu duce yafashe.

Kubera ko nta mahoro, Tshisekedi yavuze ko bagomba kuyashaka bashyize hamwe, kugera ku gitambo icyo ari cyo cyose byasaba.

Ati “Bavandimwe dusangiye igihugu, nta gushidikanya ko dushyize hamwe, tugatekerereza hamwe, twahindura isi. Mwe basirikare bacu bari maso, mwe mwiyemeje gukora mu fashe ibendera, ndabasaba kuzamura gukunda igihugu, tugendeye by’umwihariko ku mateka yacu, kurinda igihugu cyacu, kurinda ubusugire bwacyo no kurinda abanyecongo igitero cyose aho cyaturuka hose.”

Tshisekedi  yasabye abatuye Congo kuvuga ibibatanya muri politiki, kugira ngo bunge ubumwe barwane ku gihugu cyabo, kandi ngo bazatsinda.

Yasabye abatuye Congo kureka amagambo y’urwango ku banyekongo bavuga Ikinyarwanda, kuko ngo abateje intambara babyitwaza, avuga ko uwo bizagaragaraho azahanwa by’intangarugero.

Mu ijambo rye yasabye abashinzwe ingabo kwinjiza abasirikare benshi b’urubyiruko, ndetse asaba ko hajyaho amatsinda y’urubyiruko yo gukora uburinzi, agafasha ingabo za Leta, FARDC.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW