Turi ibihugu bito bifite icyerekezo – Perezida Kagame 

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame asanga nubwo u Rwanda na Barbados ari ibihugu bito mu buso, bifite icyerekezo kiza cyo kuzamura ubuzima bw’abaturage ba byo biciye mu mikoranire n’ibihugu baturanye.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Barbados baganirije abanyamakuru

 Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 10 Ugushyingo 2022, muri Village Urugwiro, cyahuje Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Madamu Mia Amor Mottley.

Perezida w’u Rwanda Pau Kagame yagaragaje ko uruzinduko rwa Madamu Mia Amor Mottley mu Rwanda rugomba gushimangira umubano uhamye usanzwe hagati y’ibihugu byombi, avuga ko nubwo ibihugu ari bito mu buso bifite icyerekezo cyo kuzamura imibereho myiza y’abaturage babyo.

Yagize ati “Twese turi ibihugu bito ariko bifite icyerekezo kigari cyo kuzamura urwego n’agaciro k’ imibereho y’abaturage bacu, dukorana n’ibindi bihugu biri mu karere turimo.”

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko ubukungu budashingiye ku gushyira imbere ubuzima ntacyo buvuze, ari nayo mpamvu ibihugu byombi bigomba gukorana, cyane cyane mu rugendo rwo kubaka uruganda rukora imiti n’inkingo mu Rwanda, ari naho yahereye agaragaza ko bagomba gusangira ubunararibonye n’ubumenyi muri uru rwego.

Perezida Paul Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley n’itsinda rimuherekeje ku ruzinduko rwabo mu Rwanda, ashimangira ko bagiranye ibiganiro by’ingirakamaro byibanze ku masezerano abiri yasinywe y’imikoranire muri siporo n’ingendo zo mu kirere.

Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley yashimiye Perezida Kagame ku buryo bakiriwe mu Rwanda, ashimangira ko nubwo umubano w’ibihugu byombi watangiye muri Mata uyu mwaka, ufite umuvuduko wo hejuru.

Madamu Mia Amor Mottley yavuze ko gukorera inkingo n’imiti mu Rwanda bizatanga amahirwe n’inyungu ku mpande zombi, kuko urubyiruko ruzaboneramo akazi, ashimangira ko igihugu cye kiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage.

Ibiganiro byahuje aba bombi mu muhezo, bakaba bagaragaje ko byibanze ku mikoranire no kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi, harimo amasezerano abiri yasinywe mu bijyanye no guteza imbere siporo n’andi yerekeranye n’ingendo zo mu kirere.

- Advertisement -

Nk’uko babigarutseho, mu rwego rw’imikino u Rwanda rukaba rugiye gutangiza umukino wa Tennis ikinirwa mu muhanda (Road Tennis), aho Barbados izaha u Rwanda impuguke n’abatoza muri uyu mukino kuko ho wateye imbere.

Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley yakomereje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashyira indabo kumva ndetse atemberezwa n’ibice by’uru Rwibutso ari nako asobanurirwa amateka ya Jenoside.

Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aherekejwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene.

Biteganyijweko kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley n’abamuherekeje bakirwa ku meza na Perezida Paul Kagame ndetse bagasangira.

Aba bayobozi bakuru muri Barbados basuye u Rwanda, nyuma y’uko muri Mata 2022, Perezida Paul Kagame yari yasuye iki gihugu.

Minisitiri w’Intebe wa Barbados yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW