Ubuhamya bwatanzwe mu rubanza rwa ba Miss “basambanyijwe” 

UPDATE: Urubanza rwa ISHIMWE Dieudonne uzwi cyane nka Prince Kid rwashyizweho akadomo, isomwa rizaba tariki 02 Ukuboza, 2022 ku isaha ya saa saba z’amanywa.

UMUSEKE wamenye ko abatangabuhamya bagera kuri bane, gusa bahawe code mu rwego rwo kubarindira umutekano.

ISHIMWE Dieudonne aganira n’Abanyamategeko be

 

INKURU YABANJE: Kuri uyu wa Gatanu Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye urubanza ruregwamo Ishimwe Diedonne wamenyekanye nka Prince Kid, ku byaha bifitanye isano no gukoresha imibonano mpuzabitsina abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid ari mu rukiko

Inteko y’umucamanza umwe niyo iburanisha uru rubanza.

Ishimwe Diedonne ashinjwa n’abashinjacyaha babiri bo ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Abatangabuhamya noneho bagiye ku rukiko aho batangira ubuhamya bwabo.

Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa ku wa 17 Ugushyingo, 2022, rusubikwa kubera inzitinzi zatanzwe na Prince Kid ndetse n’abamwunganira mu mateko.

Banze ko abatangabuhamya babutanga bari mu Bushinjacyaha Bukuru kuko umushingamategeko yategetse ko abatangabuhamya babutanga bari mu rukiko rusanzwe, cyangwa mu rukiko rw’Ikirenga.

- Advertisement -

Nyuma yo gusuzuma inzitizi zose zatanzwe n’abatangabuhamya, Umucamanza yasubitse iburanisha avuga ko abo batangabuhamya bagomba kuzatangira ubuhamya bwabo bw’ibyababayeho bari mu cyumba cy’urukiko rw’Ikirenga kitijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Iburanisha rirakomeje urubanza ruri mu muhezo.

Uregwa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyo abihamijwe n’Urukiko ashobora guhanishwa igihano cy’imyaka 15 y’igifungo. ISHIMWE Dieudonne, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 16.

Amafoto: @NKUNDINEZA

JEAN PAUL NKUNDINEZA/UMUSEKE. RW