Umunyamakuru Misago yaburiwe irengero mu Burundi

Jérémie Misago, Umunyamakuru wa Iwacu isanzwe itangaza inkuru zidashimisha ubutegetsi bw’u Burundi kuva ku wa gatandatu w’icyumweru gishize yaburiwe irengero.
Jérémie Misago umunyamakuru wa Iwcu mu Burundi yaburiw irengero

Ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi, kuri uyu wa mbere cyatangaje ko kuva ku wa gatandatu bashakiye uyu munyamakuru mu bitaro bitandukanye, mu bayoboke b’Itorero asanzwe afitemo inshingano n’ahandi arabura.

Iki kinyamakuru cyavuze ko mu gukeka ko yaba yarishwe bageze no mu buruhukiro bw’ibitaro i Bujumbura naho baraheba.

Itangazo ry’iki kinyamakuru rikomeza rivuga ko bamenyesheje Komiseri wa Polisi mu Mujyi wa Bujumbura ibura rya Misago Jérémie.

Antoine Kaburahe umuyobozi w’ikinyamakuru Iwacu yagize ati “Nishimiye uruhare rwa polisi mu gushakisha umunyamakuru J. Misago, birashimishije cyane. Abapolisi barigukora cyane kandi turakomeza gukorana.”

Ibura ry’uyu munyamakuru ryamenyeshejwe kandi itsinda rishinzwe uburenganzira bwa muntu, ngo iperereza ryaratangiye.

Abo mu muryango wa Misago bahangayikishijwe n’ibura rye, bavuga ko yabuze ubwo yavaga mu Nyakabiga ajya i Bujumbura mu Mujyi.

Basabye inzego z’umutekano gukurikirana ibura rye cyangwa bakamenyeshwa nimba afunzwe nk’uko bikunda gukorwa ku banyamakuru batangaza ibitagenda neza mu Burundi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -