Umutoza wa Kiyovu ku muryango wa Tusker na Azam

Umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, arifuzwa n’amakipe arimo Azam FC yo muri Tanzania na Tusker FC yo muri Kenya.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Alain-André Landeut ashobora kuyisohokamo

Mu Kinyarwanda baravuga ngo nta nkweto ibura iyayo, bashaka kuva ko ntawe ubura abo bahuza cyangwa bashobora kumwumva.

Ninayo mpamvu n’ubwo bitameze neza kuri Alain-André Landeut muri Kiyovu Sports nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 3-1 ku mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona, uyu mutoza hari amakipe yatangiye gukomanga amusaba kuza kuyabera umutoza.

Uyu mutoza mu mikino 11 ya shampiyona amaze gutoza iyi kipe yo ku Mumena, yatsinzemo itandatu, anganya itatu, atsindwa ibiri.

Amakuru UMUSEKE wamenye yemeza ko mbere gato yo guhura na APR FC, ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania yagiranye ibiganiro akaba yasimbura Umunya-Tanzania, Kali Ongala utoza iyi kipe nk’umutoza w’agateganyo nyuma yo gutandukana n’Umufaransa, Denis Lavagne tariki ya 22 Ukwakira 2022.

Umwe mu bashinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi n’abatoza, amakuru avuga ko yarebye umukino Kiyovu Sports yanganyijemo na APR FC ibitego 2-2 kugira ngo yikurikiranire imbona nkubone imitoreze y’uyu Mubiligi wahesheje iyi kipe yo ku Mumena igikombe cya Made in Rwanda kuva yagera mu Rwanda tariki ya 29 Nyakanga 2022.

Uretse izi kipe ebyiri zatangiye ibiganiro na Alain-André Landeut, amakuru avuga ko hari n’ikipe zo mu barabu zegereye abashinzwe kumushakira akazi.

Alain-André Landeut, yatsinze amakipe akomeye hano mu Rwanda
Mvukiyehe Juvénal na Alain-André Landeut bari inshuti ariko byarahindutse

UMUSEKE.RW