Ujeneza avuga ko kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ukagera mu kwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2022 aribwo izo mpanuka zose zabaye.
Uyu Muyobozi yavuze ko impanuka nyinshi zatewe n’umuvuduko wa bamwe mu bamotari, kunywa ibisindisha no kuvugira kuri za telefoni ngendanwa.
Ati “Muri ayo makosa yose twasanze hari bamwe mu ba Polisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda birukanwa kubera kwakira ruswa bahawe n’abamotari, abashoferi barimo n’abafashwe basinze.”
Ujeneza yongeraho ko hari abandi ba Polisi bagera kuri 500 bagiye kwirukanwa mu minsi ya vuba bazira gusaba no kwakira ruswa.
Cyakora yavuze ko ayo makosa ya bamwe mu ba Polisi, adakwiriye kwitirirwa Polisi yose kuko abenshi bitwara neza mu kazi bakuzuza neza inshingano zabo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko abenshi bari muri uyu mwuga wo gutwara abagenzi ari Urubyiruko ari nabo mbaraga z’Igihugu.
- Advertisement -
Kayitesi avuga ko umutekano wo mu muhanda utagomba guharirwa Polisi gusa, ahubwo ko buri wese awushinzwe.
Guverineri avuga ko umuhanda ugana mu Majyepfo y’uRwanda, ariwo ukunze kugaragaramo impanuka nyinshi zirimo n’izituruka ku batwara amagare bafata ku modoka zo mu bwoko bwa ‘Camions’ abandi bakamanuka ku magare ku muvuduko wo hejuru.
Ati “Ubutumwa bwanjye buragaruka ku bamotari n’abanyonzi mbasaba kubaha ubuzima bwabo n’ubwo abandi baturage.”
Kayitesi avuga ko uruhare rwa buri wese mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, rukenewe.