Abanyarwanda basabwa kudatererana abangavu baterwa inda z’imburagihe

Bamwe mu bangavu babyaye inda z’imburagihe basaba ko buri munyarwanda yagira uruhare mu guhangana n’ihohoterwa bahura naryo nyuma yo kwibaruka.

Claudine Uwimana avuga ko nyuma yo kubyara yahuye n’akato mu muryango no ku ishuri

Abana b’abangavu baterwa inda z’imburagihe iyo babyariye iwabo bahura n’ibibazo birimo gutereranwa n’imiryango yabo, ikabajujubya rimwe na rimwe iyi miryango ikabirukana nk’uko byagaragajwe ubwo kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022 hamurikwaga ibyakozwe mu myaka itanu mu mushinga “Uri Nyampinga”.

Usibye mu miryango, hagaragajwe ko bahura n’ibikomere byo guhabwa akato ku mashuri aho hari na bimwe mu bigo by’amashuri byanga kubakira kubera ko babyaye.

Uwimana Claudine wo mu Karere ka Burera yabyaye afite imyaka 17 avuga ko nyuma yo kubyara yahuye n’uruhuri rw’ibibazo birimo gutereranwa n’umuryango we ndetse no guhabwa akato ubwo yasubiraga mu ishuri.

Yabwiye UMUSEKE ko nyuma y’amezi abiri abyaye yasubiye mu ishuri ku nkunga y’umuryango nyarwanda wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, yajyanaga umwana, mu isaha y’ikiruhuko akonsa, amasomo agakomeza.

Ati “Umuyobozi w’ikigo yanshakiye icyumba na matela yo kuryamishaho umwana, mu masaha y’ikiruhuko nkasohoka nkajya konsa umwana cyangwa se yarira bakaza kumpamagara mu ishuri.”

Avuga ko rwari urugamba rukomeye cyane aho abarezi n’abanyeshuri batumvaga uko yigana n’umwana kugeza ubwo asoje amashuri yisumbuye, kuri ubu afite umushinga umufasha kwiteza imbere.

Ati “Baje kunguriza amafaranga ntangira kwikorera, ntangira gutera imbere, ndacuruza kandi nkakorana n’abandi, mba numva na Kaminuza nzayiga kandi nzayikorera.”

Dushimimana Emmanueline wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi avuga ko yatewe inda ubwo yari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, icyo gihe yari afite imyaka 17, ababyeyi be bari mu makimbirane yavutsemo na gatanya.

Avuga ko bwari ubuzima bushaririye nyuma yo kubyara aza kugira amahirwe asubira mu ishuri umwana we afite amezi arindwi, ubu ategereje amanota asoza amashuri yisumbuye kandi yizeye intsinzi.

Ku ishuri Dushimimana yagize uruhare mu gufasha abanyeshuri bagenzi be kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ababwira ibishuko yahuye nabyo mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bagenzi be.

- Advertisement -

Ati “Turasaba ko guhabwa akato byacika kandi abakobwa bahuye n’iki kibazo ntibagaheranwe n’agahinda, buri wese agomba kugira uruhare mu gufasha umukobwa wahuye n’ibyo bibazo kuko ubuzima burakomeza.”

Bamwe mu babyeyi bafite abana b’abakobwa babyaye imburagihe bavuga ko bacitse ku muco mubi wo kubajujubya.

Umwe muri aba babyeyi agira ati “Abana bacu babaye inshuti zacu, ntibikiri ikibazo kwandika umwuzukuru ku cyiciro cy’ubudehe.”

Uwimana Xaverine Umuyobozi mukuru wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural avuga ko ababyeyi bagomba guhagarara mu nshingano ntibagere ku rwego rwo kwirukana abana mu miryango.

Avuga ko mu iterambere ry’abangavu babyaye imburagihe bagihura n’imbogmizi mu mashuri aho babura aho basiga abana, abandi bahabwa akato na bimwe mu bigo by’amashuri cyangwa n’abanyeshuri bagenzi babo.

Agaragaza ko umwana w’umukobwa wahohotewe agaterwa inda ubuzima buba butarangiye, aba yahungabanye ariko iyo umubaye hafi agasubira mu ishuri yiga agatsinda.

Ati “Akeneye gufashwa agasubira mu buzima busanzwe niyo mpamvu umushinga wacu tuwita Uri Nyampinga, baracyari ba Nyampinga, bafite imbaraga zo kubaka igihugu, bafite ubwenge dukeneye ko basubizwa mu buzima busanzwe.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’umuryango n’uburinganire, Alfred Karekezi agaragaza ko hakwiriye ubukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi inshingano zabo no kwigisha abana babo imyifatire ikwiriye kuruta kubaha akato.

Avuga ko bidakwiye kuba hari abarezi baha akato abana babyaye imburagihe by’umwihariko Ibigo by’amashuri by’Abihaye Imana, aho abarenga ku mategeko bajya babiryozwa.

Ati “Mbizeza ko tuzakomeza ubwo bufatanye kugira ngo dufatanye gufasha bariya bana bafite ibibazo n’abandi bose kugira ngo dukomeze kubaka umuryango mwiza.”

Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural mu mushinga  “Uri Nyampinga” mu myaka itanu ko mu rugendo rutari rworoshye bafashije abangavu 300 babyaye imburagihe mu Turere twa Rwamagana na Burera kuva mu bwigunge no gusubira mu ishuri.

Aba bangavu bafashijwe gusubira mu ishuri basoza ayisumbuye abandi bafashwa kwiga imyuga aho bishimira kuba mu bafashijwe nta wongeye gutwara inda itateguwe.

Bashyizwe muri Koperative bakaba bakataje mu bikorwa by’iterambere bakagira n’uruhare mu kwigisha abakobwa bagenzi babo kwirinda kugwa mu bishuko byatuma baterwa inda.

Ivuga ko bateganya kubaka Ikigo cy’ishuri kizajya cyakira abana babyaye ari bato bagera kuri 500 n’abana babo bakahaba bombi bakiga neza.

Byitezwe ko iki kigo kizatanga umusaruro aho umwana azaba ari hafi y’umubyeyi we ndetse n’umubyeyi akiga atekanye.

Uwimana Xaverine, asaba uruhare rw’inzego zitandukanye mu gufasha abangavu babyaye imburagihe
Umuyobozi muri Minisiteri y’umuryango n’uburinganire, Alfred Karekezi yasabye 
Abitabiriye iki gikorwa biyemeje gushyira mu mihigo gahunda yo guhashya abaha akato abangavu babyaye imburagihe


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW