Perezida wa PSF muri iyi Ntara Dr Kubumwe Cèlestin n’abandi bayobozi babanje gutambagizwa berekwa ibirimo mu mahema, abikorera baje kumurika.
Dr Kubumwe avuga ko bazajya batandukanya ibijyanye n’ubuhinzi n’ibirebana n’ubukorikori cyangwa iby’ikoranabuhanga kuko bivuna abaguzi babishaka.
Ati “Ibyo twamuritse ibyinshi bikorerwa mu Ntara yacu y’Amajyepfo niyo mpamvu twifuza ko umwaka utaha wa 2023 noneho tuzabitandukanya buri bicuruzwa bikazajya bimurikwa ukwabyo bitavanzwe n’ibyo bidahuje ubwoko.”
Dr Kubumwe yavuze ko hari umusaruro wera mu Majyepfo ukwiriye kumurikwa ukwawo, mu rindi murikagurisha hakagaragazwa ibikomoka mu buhinzi birimo imitobe na Divayi.
Mu imurikagurisha rikurkira hakagaragazwa iby’ubukorikori, abakora inkweto, abateranya, imodoka za moto ndetse n’amagare bose bakamenyekana.
Mukandayisenga Antoinette umwe mu bitabiriye imurikagurisha, avuga ko ari amahirwe bongeye kubona, kuko hashize imyaka 2 imurikagurisha rihuza abantu benshi ritaba kubera icyorezo cya COVID 19.
Ati “Kuba noneho bihuriranye n’iminsi mikuru bidushimishije cyakora abafite amafaranga ni bakeya kuko imyaka imwe yishwe n’izuba.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo wari uhagarariye Guverineri muri uyu muhango Busabizwa Parfait avuga ko hari bimwe mu bikorerwa muri iyi Ntara y’Amajyepfo abaguzi batazi.
- Advertisement -
Busabizwa yavuze ko hari abakora amavuta yo guteka akomoka mu bimera byo mu bwoko bw’ibihwagari bamwe birengagiza bakagura aturutse hanze.
Yagize ati “Tubanze tumenyekanisha ibikorerwa mu Ntara yacu, abantu nibamara kubimenya bazajya babisanga n’aho bikorerwa.”
Yasabye abaguzi ko bajya bitabira Imurikagurisha nk’iri kuko ibyo ibiciro biba byagabanutse ugereranije n’ibyo bahaha mu maduka.
Abikorera barenga 100 nibo bazanye ibicuruzwa byabo muri iri murikagurisha, mu gihe Uturere 8 two mu Ntara y’Amajyepfo twaje kugaragaza serivisi n’ibyiza nyaburanga bitubonekamo.