Amashirakinyoma ku itandukana rya Rugwiro na AS Kigali

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko buri mu nzira zo gutandukana na myugariro wo hagati, Rugwiro Hervé ushinjwa guta akazi.

Rugwiro [wa mbere ibumoso mu bahagaze] ngo yaburiwe irengero muri AS Kigali
Guhera mu kwa Werurwe 2022, ntabwo Rugwiro yari yongera kugaragara mu mikino iyo ari yo yose ya AS Kigali nyuma yo kugira imvune mu mukino ikipe ye yakinnye na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane.

Uyu myugariro yagarutse mu ikipe ngo akurikiranywe n’abaganga b’ikipe ariko kuva muri Gicurasi uyu mwaka ntabwo Rugwiro arongera kugaragara mu kazi ka AS Kigali.

Abaganga ba AS Kigali bo bavuga ko babuze uyu myugariro ngo bamukurikirane ku mvune yagiriye mu kazi, nyamara we yabwiye ubuyobozi ko arwaye .

Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis yabwiye UMUSEKE ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamwandikiye bumumenyesha ko yataye akazi kandi butiteguye gukomezanya nawe ariko nanone impande zombi zigomba gutandukana mu mahoro.

Ati “Biri mu nzira ntabwo birarangira, kuko hari ibitarubahirijwe ku ruhande rw’umukinnyi. Twaramwandikiye tumusaba gutandukana tunamwibutsa ko yataye akazi. Mbese turifuza gutandukana neza nk’abantu babanye neza.”

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Rugwiro yandikiwe ibaruwa ya mbere imusaba ibisobanuro by’impamvu yataye akazi nyuma y’amezi arindwi adahari ariko we asubiza ko arwaye kandi ari kwivuza.

Rugwiro yakiniye amakipe arimo APR FC yamenyekaniyemo cyane, Rayon Sports na AS Kigali yitwa ko arimo kugeza ubu.

Rugwiro aheruka gukinira AS Kigali muri Werurwe ubwo yanganyaga na Musanze FC 1-1

UMUSEKE.RW

- Advertisement -