Bamporiki arasaba kugabanyirizwa igihano, Ubushinjacyaha bukavuga ko icyo yahawe ari gito

*Si ndi umwere ariko mbabariwe nagaragaza ko nagororotse – Bamporiki

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko Rukuru rwatangiye kuburanisha ubujurire bwa Hon Edouard Bamporiki wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, wahamwe n’icyaha gifitanye isano no gukoresha ubuyobozi ku nyungu ze bwite, akaba ashaka ko igihano cy’imyaka 4 yahawe gisubikwa. Ubushinjacyaha na bwo bwagaragaje ko bwajuririye, kuko yahawe igihano gito.

Hon Bamporiki Edouard ubwo yari mu Rukiko mbere y’uko atangira kuburana

Inteko y’abacamanza batatu niyo yayoboye iburanisha rya none. Ubushinjacyaha bwagaragaye mu cyumba cy’urukiko buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

Bamporiki Edouard yagaragaye mu rukiko yunganiwe n’abanyamategeko babiri, Me Habyarimana Jean Baptiste na Me Evode Kayitana.

Uru rubanza rwatangiye ku isaha ya saa mbiri n’igice (08h30 a.m). Umucamanza yatangiye asoma imiterere y’ubujurire bwa Bamporiki Edouard.

Bamporiki Edouard yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku bujurire bwe, Ubushinjacyaha buhita buzamura inzitizi, ko na bwo bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko impamvu yatumye bujurira, harimo n’ibihano Bamporiki yahawe n’urukiko.

Bwavuze ko ubwo bwamushinjaga mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwamusabiye igihano cy’imyaka 20 n’ihazabu ya Miliyoni 200Frw.

Ubushinjacyaha bwavuze ko indi mpamvu bwatumye bujurira ari uko icyaha cya Ruswa Urukiko rwakimugizeho umwere, rukamurega icyaha cyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

- Advertisement -

 

Uruhande rwa Bamporiki rwahise ruhakana ubwo bujurire

Abugangira Bamporiki bahise babwira Urukiko ko ibintu byose bivuzwe n’ubushinjacyaha ko atari byo kuko muri systeme ubwo bujurire butagiyemo.

Me Kayitana Evode ati “Icyo Ubushinjacyaha bwakoze ahubwo bwajuririye, twe ntabyo twabonye.”

Me Habyarimana Jean Baptiste yahise asaba Urukiko ko rutakwakira ubujurire bw’Ubushinjacyaha kuko butari muri Systems y’Urukiko.

Izo mpaka n’inzitizi zamaze isaha irenga. Umucamanza yafashe icyemezo Urukiko rujya kwiherera, iminota 30.

Nyuma Urukiko rwategetse ko iburanisha rikomeza, Ubushinjacyaha bugasobanura ubujurire bwabwo mu cyumba cy’urukiko.

Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 4 no gutanga miliyoni 60Frw

 

Iburamisha ryakomeje …

Bamporiki n’abunganizi be Me Evode Kayitana na Me Jean Baptiste Habyarimana, babwiye urukiko ko hari impamvu eshatu zatumye bajurira, bitsa ku kugabanyirizwa ibihano no kubisubika.

Me Habyarimana yavuze ko impamvu ya mbere ari uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Bamporiki icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, asaba ko akigirwaho umwere.

Muri iki cyaha, Bamporiki aregwa kuba yarakiriye miliyoni 10Frw za Gatera Norbert ngo afunguze umugore we wari ufungiwe ibyaha bya ruswa.

Abunganizi be bavuze ko yayamuhaye nk’ishimwe kuko n’ubundi bari basanzwe bahererekanya amafaranga.

Bavuze ko atari gukoresha ubutabera kandi inshingano ze nk’Umunyamabanga wa Leta, muri Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco ntaho zari zihuriye n’ubutabera.

Impamvu ya kabiri ni uko hagabanywa ihazabu ya miliyoni 60Frw kuko naramuka ahamijwe gutwara icy’undi hakoreshejwe uburiganya, yatanga hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi ni uko hagendewe ku mpamvu nyoroshyacyaha basaba ko yacibwa miliyoni 30Frw.

Bamporiki kandi yajuriye asaba kugabanyirizwa ibihano kuko bikurikurije amategeko. Bamporiki ati “Ntabwo ndi umwere, ntabwo byakumvikana ko ndi hano ntarakoze amakosa cyangwa ibyaha. Ndatakamba nsaba imbabazi ko nakiriye ibyo ntagombaga kwakira”.

Ati “Mu gihe nabonaga ko ndimo gukorera umuntu ubuvugizi bakaza bitwaje amafaranga bayita inzoga. Ndasaba imbabazi kandi imbabazi zishobora kuba igishoro cyatuma ngira umumaro. Munyunamure ngire umumaro”.

Yakomeje avuga ko ahawe imbabazi atatinda kwerekana ko yagororotse, kandi azagira inama abandi kugira ngo badasitara nk’uko yasitaye.

Me Habyarimana yavuze ko Bamporiki asanzwe ari inyangamugayo, ni we witangiye amakuru, yasabye imbabazi ndetse anandika kuri Twitter yerekana ko yacishije bugufi ku cyaha yakoze.

Kuba ari ubwa mbere ahamwe n’icyaha, asanga byaba impamvu yatuma asubikirwa ibihano.

Me Kayitana yakomeje avuga ko Bamporiki ari umuntu ufitiye igihugu akamaro, aho yagize akamaro mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, Ndi Umunyarwanda, itorero n’ibindi yagizemo uruhare nubwo atabyitwaza ngo akore ibyaha.

Ati “Ku bw’inyungu rusange turasaba ko yarekurwa. Ukwicuza kwe kwashingirwaho akarekurwa agakomeza kubaka u Rwanda ari hanze. Yemeye icyaha kuva mu bushinjacyaha. Turasaba ko yasubikirwa ibihano ndetse n’amande”.

Indi mpamvu ishingirwaho mu gusaba ko Bamporiki yagabanyirizwa ibihano yahawe bikanasubikwa ni uko ngo afite ikibazo cy’uburwayi bw’umugore wivurije mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bamwohereza mu Bufaransa aragaruka ariko, ngo azasubirayo.

Bamporiki avuga ko atari umwere ko ariko ababariwe yagaragaza ko yagorortse

 

Ubushinjacyaha na bwo bwavuze

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubusabe bwa Bamporiki nta shingiro bufite kuko ibyaha byakozwe n’umuyobozi ujijutse bihagije, kandi ngo yari ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta ndetse wanize amategeko.

Ku rundi ruhande, ubushinjacyaha nabwo bwarajuriye bushingiye ku kuba urukiko rutarahuje amategeko no kuba yarakiriye indonke, kuba hari ibikorwa bimwe mu bigize icyaha cyo kwaka no kwakira indonke bitasuzumwe, no kuba haratanzwe ibihano bito.

Bwavuze ko urukiko rwisumbuye rutigeze rusuzuma kuba Bamporiki yari umuyobozi kandi ibikorwa yakoze yabikoze nk’umuyobozi.

Indi mpamvu y’uko hari ibikorwa bitasuzumwe mu kwakira indonke, Ubushinjacyaha bwavuze ko Bamporiki yemeye icyaha ndetse akavuga ko yavuganiye umugore wa Gatera ngo arekurwe, agahabwa ishimwe rya miliyoni 10Frw.

Bwavuze kandi ko hari amafaranga yafatiriwe kandi yari aya Bamporiki, ariko urukiko rukaba rutarahaye agaciro ibyivugiwe na Bamporiki.

Ku mpamvu yo kuba yarasabiwe imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200Frw ahubwo agahabwa igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60Frw. Urukiko rwavuze ko hari impamvu nyoroshyacyaha ariko ubushinjacyaha buvuga ko ntazihari.

Nyuma y’izo mpaka iburanisha ryamaze amasaha ane Umucamanza apfundikira iburanisha, avuga ko icyemezo kizasomwa ku wa 16/01/2023 saa munani z’amanywa.

AMAFOTO @NKUNDINEZA

NKUNDINEZA Jean Paul /UMUSEKE.RW