Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 4 no gutanga miliyoni 60Frw

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Bamporiki Edouard, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’umuco, gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

Edouard Bamporiki yari yasabiwe gufungwa imyaka 20

Bamporiki yaregwaga ibyaha bibiri, icya Ruswa n’icyaha cyo gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite.

Icyaha cya Ruswa cyahinduriwe inyito aregwa Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, na kiriya cyo gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Hon Bamporiki Edouard n’umunyamateko we Me Habyarimana Jean Baptiste ntabwo bagaragaye mu cyumba cy’urukiko. Ubushinjacyaha nabwo ntabwo bwigeze buza kumva icyemezo cy’urukiko.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe n’inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’rukiko.

Bamporiki Edouard afite iminsi 30 yo kujuririra icyemezo cy’urukiko mu Rukiko rukuru, dore ko ubwo aheruka mu rukiko yagaragaje kwicuza no gusaba imbabazi.

Hon Edouard Bamporiki yatawe muri yombi mu rucyerera rwo ku wa 05 Gicurasi, 2022 nibwo Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB rumukekaho icyaha cya Ruswa n’icyaha cyo gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite.

Hon Bamporiki w’imyaka 39 kuva RIB yatangaza ko yamutaye muri yombi, yaburanye yemera icyaha.

Ku wa 21 Nzeri 2022  mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yavuze ko adakwiye gukurikiranwaho icyaha cya Ruswa, ko ahubwo icyo yakoze anasabira imbabazi ari uko hari ishimwe yari yagenewe n’uwitwa Gatera Norbert.

- Advertisement -

Bamporiki yaburanye ashinjwa n’abashinjacyaha babiri bo ku rwego rw’igihugu, baba mu ishami rikurikirana ibyaha bimunga ubukugu bw’igihugu.

Ubwo bamushinjaga basabye Urukiko ko nirwiherera rwazamuhamya icyaha cya ruswa n’icyaha cyo gukoresha ububasha afite munyungu ze bwite, bamusabira igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200Frw.

Bamporiki Edouard amaze amezi arenga ane RIB yaramutegetse kutava iwe.

Urubanza rwa Hon Edouard Bamporiki rwavuzwemo nyiri Romantic Garden witwa Gatera Norbert n’umugore we witwa Urayeneza Anitha.

Aba nibo bazanye miliyoni 5Fw bitaga ishimwe kubera ko Bamporiki Edouard yagize uruhare mu ifungurwa ry’ibikorwa by’ubucuruzi byabo, kuko byari byarafunzwe n’Umujyi wa Kigali.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Gatera Norbert yahaye Hon Bamporiki Edouard miliyoni 10Frw kuko yari yagize uruhare mu ifungurwa rya Urayeneza Anitha wigeze gufungwa akurikiranyweho icyaha cya Ruswa.

Bamporiki ari imbere y’Urukiko (Photo NKUNDINEZA Jean Paul)
Bamporiki n’umwuganira mu mategeko

AMAFOTO: NKUNDINEZA

JEAN PAUL NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW