Bugesera: Bahangayikishijwe n’abiba amatungo bitwaje intwaro gakondo

Bamwe mu baturage bo mu tugari twa   Rulindo na Gicaca two mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera,bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo bukorwa n’abitwaje intwaro gakondo.

Bugesera bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo

Aba baturage babwiye umunyamakuru wa Radio/TV Flash ko basigaye bararana n’amatungo kubera ubujura bubazengereje.

Umwe yagize ati “Abaturage dusigaye turarana n’ingurube mu nzu,twasabaga ubuyobozi budufashe butwongerere umutekano.”

Undi nawe yagize ati “Banyibye kuwa kabiri, kuwa kane baragaruka nijoro bari banyishe.Ibi bintu by’ubujura wa Musenyi birakabije cyane.Kuko bazana inkota.Jye basenye igipangu, barurira,bakuramo idirishya, banyiba imashini,banyiba igitenge banyiba amafaranga.”

Umwe mu baturage avuga ko yafatiye iwe ukekwaho ubwo bujura afite icyuma .

Yagize ati “Maze kwibwa inshuro enye ariko mfashe umujura .Kugira ngo mufatishe, bari natinye kujya munzu,njya munzu mbona antunze cya cyuma,nibwo ntabaje nti murantabare, murantabare.Inzu yayikuye byarangiye ,avuga ngo ndakwica ndakwica.”

Uyu ukekwaho ubujura asobanura uko yafatiwe mu nzu agira ati “Ntabwo nari nateganyije kumwiba, nagiye nanjye nk’umuntu uri kwishakira boro( imari), niko guhita bansangamo nyine mu nzu,bahita bahamagara, nihisha munsi y’uburiri , bahita bansangamo.”

Aba baturage bavuga ko uyu ukekwaho ubujura yakurikiranwa n’inzego zibishinzwe kuko iyo bamushyikirije ubuyobozi ahita arekurwa.

Umunyamabanga w’Akagari ka Rulindo , KAYUMBA Jean Bosco, yabwiye UMUSEKE ko ubu bujura bwibasiye amatungo atabuzi cyakora yemera ko hajya haba ubw’imyaka ndetse babufatiye ingamba zitandukanye.

- Advertisement -

Yagize ati “Nta bujura bw’amatungo buri muri Rulindo.Ubwo nzi ni ubwo mu mirima.Mu mirima ho birashoboka.Gahunda  ihari twabifatiye ni ugukaza amarondo,tukongera tugashishikariza umuturage nawe ntiyizere ko irondo ricunga hose nabo bagakaza uburinzi.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba,CIP Hamdoun Twizeyimana,yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

Yagize ati “Amakuru ntabwo twari tuyafite,tugiye kubikurikirana.Ntabwo bikwiye, ntabwo abanyabyaha bagomba kwidegembya, tugomba gushyiramo imbaraga tukabarwanya.”

Abaturage b’uyu murenge bavuze ko irondo rikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo ubu bujura bwibasiye amatungo bucike.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW