Burundi: Iyahigaga yahiye ijanja! Gen Bunyoni mu marembo ya gereza

General Alain Guillaume Bunyoni wavuzwe kenshi mu byegeranyo mpuzamahanga mu bikorwa bijyanye na ruswa no gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, ubuzima bwe buri mu mazi abira nyuma yo gushwana byeruye na Perezida Evariste Ndayishimiye, isaha n’isaha yakwinjira Gereza.

Alain-Guillaume Bunyoni ufite ipeti rikuru mu gipolisi cy’u Burundi mu mazi abira

Uyu mugabo wahoze ari igihangange mu Burundi wafatwaga nka nimero ya kabiri mu kugira ijambo, asanzwe ari ku rutonde rw’abari mu bihano byafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gutakaza imbaraga kwa Alain Guillaume Bunyoni ufite ipeti rya mbere rikuru mu gipolisi cy’u Burundi (Commissaire de Police General) byashyizweho akadomo ubwo mu mezi atatu ashize umukuru w’igihugu cy’u Burundi yamwirukanaga ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Iyirukanwa rya Gen Bunyoni wari igihangange kuva CNDD-FDD yafata ubutegetsi ryabanjirijwe n’amagambo ya Perezida NEVA watangaje ko hari abantu “bigira ibihangange”, bafite umugambi wo kumukubita coup d’etat.

Ni umugabo utinyitse wabaye hafi ku butegetsi bwa Petero Nkurunziza kugeza naho agizwe Minisitiri w’Intebe ku ngoma ya Varisito Ndayishimiye.

Mu 2015 ubwo yari akuriye ibiro bya perezida, yari afite ijambo rinini mu kurwanya abigaragambya bamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza. Nyuma yahise agirwa Minisitiri w’umutekano muri uwo mwaka.

Imbere y’uko aba Minisitiri w’Intebe, Gen Bunyoni yari ageze aho biboneka ko aho anyuze atari Minisitiri nka bagenzi be, yari afite imodoka nyinshi n’abarinzi utabasha gutandukanya n’aba Perezida wa Repubulika.

Aho imodoka ze zanyuraga imihanda yahitaga ifungwa hepfo no haruguru, yakwinjira mu rusengero, abari imbere bakagumamo, abacuruzi hanze bagafunga imiryango bagategereza ko igihangange gisoza amasengesho.

Allain Guillaume Bunyoni w’imyaka 50 ni umugabo utunze amafaranga menshi mu Burundi, arazwi cyane mu guha abo mu muryango we impano z’agatangaza.

- Advertisement -

Uyu mugabo ukunda kwigisha ijambo ry’Imana, umugore we Hycinthe Bunyoni yigeze gutangaza ko ‘umugabo we agiye kuzamurwa mu ntera bugacya ahubwo ahananturwa.’

Gen Bunyoni mu muryango wa gereza ya Mpimba…

Kuva ku wa 7 Nzeri 2022 ubwo Gen Bunyoni yakurwaga ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe uruhigi ntirwigeze ruhagarara kuri we n’itsinda ry’abaketswe mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye.

Bamwe mubaketswe gukorana n’uwahoze ari nimero ya kabiri mu butegetsi bw’u Burundi bashyizwe ku gatebe abandi bahindurirwa imyanya ariko bahozwaho ijisho ku buryo ikosa rimwe ryababyarira amazi nk’ibisusa.

Mu miturirwa ye y’agatangaza mu Gasekebuye no mu Kanyosha mu murwa mukuru w’ubukungu wa Bujumbura isakwa rya hato na hato ryahise ritangira.

Uku gusakwa kwa Bunyoni, abaturanyi be ndetse n’abo mu miryango ye ntibyari byarigeze bibaho na rimwe kuva mu myaka 17 ishize, ni ibintu byakangaranyije benshi mu Burundi.

Mu kwezi gushize muri Quartier Kajiji muri Zone ya Kanyosha, Abapolisi bahengereye abaturage baryamye baza kubasaka babatunguye, bose babicaza mu ruganiriro barabasaka.

Iryo saka ryari rigamije no  kugenzura agatsiko k’abantu bafitanye ubushuti  n’umugore wa Gen Bunyoni, Uwashakaga gusubira mu buriri yagendaga aherekejwe n’umupolisi ufite imbunda.

Icyo gihe Polisi y’u Burundi yafashe imbunda n’amasasu n’imyambaro y’igipolisi, uwabifatanwe yahise ajya gufungirwa ahantu hataramenyekana.

Byahumiye ku mirari ubwo ku wa 21 Ukuboza 2022, hafatwaga icyemezo cyo kugabanya abasirikare n’abapolisi bashinzwe kurinda abategetsi bakuru bacungiraga umutekano Bunyoni.

Ni icyemezo gikarishye cyakurikiye kwamburwa imodoka za Leta zose zaherekezaga Gen Bunyoni akiri Minisitiri w’Intebe ndetse yemererwa abapolisi batanu batarenga, ku manywa gusa mu ijoro akirwariza.

Amakuru yizewe UMUSEKE ufite yemeza ko abakozi b’iperereza bajagajaze urugo rwe mu Gasekebuye, babura igihanga na kimwe cy’afatanwa uyu wigeze gukurira iperereza ry’u Burundi.

Gusaka urugo rwa Gen Bunyoni, abo mu miryango ye n’inshuti ze za hafi ni mu mugambi wo gushaka ibimenyetso bifatika bimwohereza muri gereza ya Mpimba ku Musaga.

Uyu mugabo ufite umutungo mu Burundi udakunda kugenda mu mahanga bivugwa ko igihe yahirahira ashaka guhunga u Burundi yakwisanga mu kamashu k’ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Varisito Ndayishimiye nta gicana uwaka na Gen Alain Guillaume Bunyoni
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW