Congo yizeye ko Perezida Biden ayifasha gukemura ikibazo cya M23 n’uRwanda

Umuvugizi wa Congo,Patrick Muyaya, yatangaje ko Perezida Tshisekedi n’itsinda ry’aba Minisititiri  berekeje muri Amerika mu nama iyihuza na Afurika,biteguye  kugeza ikibazo cya M23 n’uRwanda kuri Perezida wa Amerika,Joe Biden, nka kimwe mu biraje inshinga muri iyi nama.

Perezida Tshisekedi umwe  mu baperezida bitabiriye inama  ihuza Afurika na Amerika

Inama ihuza Amerika na Afurika, yatangiye kuwa 13-15 Ukuboza 2022 aho yitabiriwe n’ibihugu 49 byo muri Afurika.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo,Patrick Muyaya, yatangaje ko” itsinda rya Perezida Tshisekedi barajwe inshinga no kuzamura  muri iyo nama ikibazo cy’ubushotoranyi bw’uRwanda bwihishe muri M23 .”

Patrick Muyaya yatangaje ko ukuganira ku kibazo cya M23 , abahuza b’Uburundi na Angola  batazaba barimo.

Biteganyijwe ko muri iyi nama, hazaganirwa uko Afurika yagira amahoro n’umutekano urambye.

Ikinyamakuru News24,cyatangaje ko  Perezida Kagame witabiriye iyo nama   na Felix Tshisekedi, bazaganira ku kibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Umuvugizi wa leta Zunze Ubumwe za Amerika,Edward “Ned” Price,yatangaje ko ari amahirwe kuri Amerika yo kuganira ku bibazo bimwe biri hagati y’ibihugu bya Afurika.

Congo yakomeje gushyira mu majwi uRwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibintu uRwanda na M23, batahwemye kwamaganira kure.

M23 ishinja leta ya Congo gukorana n’indi mitwe irimo FDLR, mu kwica Abatutsi b’Abanye-Congo,  M23 yo ikavuga ko irwanira uburenganzira bwabo.

- Advertisement -

Icyakora hashize iminsi muri Congo hari agahenge k’imirwano hagati ya M23 n’igisirikare cya leta nubwo yo igaragaraza ko ubwicanyi bwibasira abatutsi b’abanye-Congo bukomeje.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW.