Minisitiri muto muri Guverinoma yasezeranye imbere y’Amategeko

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa bamaze igihe bakundana.

Dr Butera umunyamabanga wa leta muri MINISANTE yarongoye

Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022, nibwo Dr. Butera yasezeranye imbere y’amategeko na Diana Kamili, mu birori byitabiriwe na bamwe  bo mu miryango yabo.

Umukunzi wa Dr Butera asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga cyane ko ari umukozi muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Aba bombi basezeraniye mu Karere ka Nyarugenge aho umuhango wo kwemeranya kubana akaramata wabereye mu Biro by’Umujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko gusezeranira imbere y’Imana bizaba mu mpera z’iki cyumweru.

Dr Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisante mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka, ni we muto mu Baminitiri, bagize Guverinoma y’u Rwanda, yavutse mu 1990.

Ba Minisitiri bashya basabwe kutiremereza mu nshingano bahawe

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -