Muhoozi yongeye gukangaranya abakoresha Twitter

Nyuma y’igihe atagira ibyo atangaza kuri Twitter, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umujyanama we mu by’umutekano, yavuze ko azi Gen Sultan Makenga ukuriye inyeshyamba za M23 nk’umurwanyi ukomeye, ndetse ngo yakabaye ahura na we.

Gen Muhoozi ni umwe mu bavuga ibintu atanyuze ku ruhande, bamwe bavuga ko atari imvugo ya politiki

Yagize ati “Iyo nza kuba nkiri Umuyobozi w’Ingabo, nagombaga guhita njya kureba Gen. Makenga. Ni umurwanyi ukomeye kandi nizera ko twari kumvikana.”

Gen Muhoozi wakunze kugaragaza ibitekerezo bidasanzwe avuga inyeshyamba za M23, yongeyeho ati “Niba twari twiteguye kuganira na Joseph Kony (uyu yarwanyaga Uganda, ayobora inyeshyamba zitwa Lord Resistance Army), kuki bitaba kuri M23?”

Uyu muyobozi mu nzego z’umutekano za Uganda yigeze kwandika ubutumwa avuga kuri Kenya igihugu cye gisaba imbabazi, ndetse na we asaba imbabazi ku mugaragaro, Perezida William Ruto.

Mu bundi butumwa yanditse kuri Twitter, yavuze uburyo hari umuzungu w’inshuti ye wamubajije imbaraga z’igisirikare cya Uganda n’icy’u Rwanda uko zingana.

Ati “Naramusubije nti ‘zaba abasirikare bawe, ubundi ukurikire urebe uko birukanka baduhunga.”

Gen Muhoozi aherutse gusaba inyeshyamba za M23 gusubira inyuma mu birindiro byazo, zikumvira inama ya Perezida Paul Kagame na Uhuru Kenyatta, umuhuza mu bibazo bya Congo.

Gusa, M23 binyuze mu muvugizi wa gisirikare Major Ngoma, avuga ko gusubira inyuma bidashoboka kuko ngo ubwo bafataga umugi wa Goma muri 2012, nyuma bagasabwa kuwuvamo muri 2013 ngo ntabwo byatanze igisubizo.

Agasaba ko ibibazo bikemuka mu nzira y’ibiganiro na Leta ya Congo, ariko Leta ya Congo ivuga ko nta biganiro byabaho M23 idasubiye inyuma, kuko “ifata uyu mutwe nk’uwiterabwoba”.

- Advertisement -

Museveni yatakambye asaba imbabazi kubera amakosa y’umuhungu we

Gen Sultan Makenga ukuriye inyeshyamba za M23

UMUSEKE.RW