Gicumbi: Yamaze umwanya ahetse ku rutugu ingurube yapfuye

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko, yafatanywe ingurube bene urugo bavuga ko yibye akayica akajya kuyigurisha, yamaze umwanya munini ahetse ku rutugu intumbi yayo, umutwe na wo awufite mu ntoki.

Uyu musore yamaze umwanya atemberana intumbi y’ingurube bivugwa ko yibye

Ubujura bw’amatungo hirya no hino mu byaro bugenda buvugwa, ndetse abaturage bakemeza ko hamwe bararana n’amatungo yabo mu rwego rwo kuyarindirira umutekano nubwo ibyo kurarana n’amatungo bitemewe.

Mu Mudugudu wa Akavuza, mu Kagari ka Mukono, Umurenge wa Bwisige haravugwa inkuru y’umusore witwa Banyangabose Theophile w’imyaka 22, ukekwaho kwiba ingurube akaza kugaragara yikoreye intumbi yayo, ndetse afite n’igihanga mu ntoki.

Iri tungo ngo yaryibye kwa Habumugisha Gilbert, ahagana saa tanu z’amanywa, ubwo bari bagiye mu mirimo y’ubuhinzi.

Uriya musore ngo yafashe iriya ngurube arayica,  ajya kuyigurisha mu Kagari ka Mabare, mu murenge wa Rukomo.

Gashema Innocent Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwesige, avuga ko biriya byabaye kuri uyu wa Gatanu, ubwo uriya musore ngo yishe ingurube ayiciye igihanga, ayishyira mu mufuka ajya kuyigurisha.

Ati “Bene urugo baje barashakisha, bamenya ko uriya muntu ari we wayibye, ndetse bamenya n’aho yayigurishije.”

Uyu muyobozi avuga ko ibyabeye bitari bisanzwe, gusa asaba abaturage kumenya umutekano w’ingo zabo, no kubasaba kurara irondo muri rusange.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uriya musore nyuma yo gufatanwa igihanga yajyanywe kuri Polisi, (station ya Shangasha).

- Advertisement -

UMUSEKE.RW/I Gicumbi