Ibibazo byugarije umutekano w’akarere byaganiriweho i Arusha

Ba Minisitiri w’Ingabo mu bihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, baganiriye ku bibazo bibangamiye umutekano mu karere.

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, Maj Gen Nyakarundi Vincent ukuriye ubutasi, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba

Inama yabo ya 35 y’akanama gashinzwe imikoranire mu by’umutekano (Sectoral Council on Cooperation in Defence), yabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa EAC, kiri i Arusha, muri Tanzania.

Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, bwatangaje ko inama yize “ibibazo bibangamiye umutekano w’Akarere”.

Muri iyi nama u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, ndetse n’ibindi bihugu bya EAC byari bihagarariwe na ba Minisitiri b’Ingabo.

Ku ruhande rw’u Rwanda kandi hari Maj Gen Vincent Nyakarundi ukuriye urwego rw’ubutasi bwa gisirikare.

Iyi nama ije mu gihe Akarere ka Africa y’iburasirazuba gahangayikishijwe n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, nyuma y’iyubura ry’imirwano hagati ya M23 iharanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda muri Congo, n’ingabo za Leta ya Congo.

Ibihugu bitandukanye bitarimo u Rwanda byiyemeje kohereza ingabo muri Congo mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, harimo ADF, FDLR, M23 n’indi.

Kenya, u Burundi, Uganda biri mu byohereje ingabo zabyo muri Congo, zisangayo iz’Umuryango w’Abibumbye za MONUSCO.

Uganda yari ihagarariwe mu nama

- Advertisement -

UMUSEKE.RW