Ibishyitsi muri Politiki ya Congo byamaganye Ingabo za EAC

Ibihangange muri Politiki ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo biramagana icyemezo cya Leta yo Congo cyo kwemera ko ingabo z’akarere z’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba zinjira ku butaka bw’iki gihugu.

Fayulu, Mukwege na Matata Ponyo ntibakozwa iby’ingabo za EAC muri Congo

Ni ibikubiye mu itangazo Martin Fayulu watsinzwe mu matora na Perezida Tshisekedi muri 2018, Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe na Dr Denis Mukwege, bashyizeho umukono kuri uyu wa 26 Ukuboza 2022.

Bavuga ko biteye isoni ko aho guha igihugu ingabo n’inzego zikomeye kugira ngo habeho ubusugire bw’igihugu no gushimangira demokarasi, Guverinoma yashyigikiye politiki yo guha umutekano RD Congo binyuze ku ngabo z’amahanga.

Kuri bo, ngo igiteye agahinda n’uko ibihugu byoherejwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo bifite akaboko mu guhungabanya igihugu cyabo.

Bavuga ko ingabo za EAC zigizwe n’ibihugu bihungabanya umutekano wa Congo, bigasahura iki gihugu ndetse bigahohotera abanye-Congo.

Mu itangazo ryabo baca amarenga ko nta musaruro biteze kuri izi ngabo kandi ko zizongera kuramba k’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Bagaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Felix Thisekedi budashoboye, aribwo nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano mucye byibasiriye kiriya gihugu.

Bavuze ko Perezida Tshisekedi ari umufatanyabikorwa wizewe w’u Rwanda na Uganda, ibihugu bavuga ko bisahura umutungo wa Congo.

Basabye kandi ko Leta ya Kinshasa icana umubano burundu n’u Rwanda nk’imwe mu nzira yo gucogoza ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

- Advertisement -

Intego z’ingabo za EAC muri RD Congo ni ugutuza imitwe yitwaje intwaro yayogoje uburasirazuba bwa Congo. Ni icyemezo cyafashwe n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba muri Mata 2022.

Mu ngabo za EAC zakinguriwe amarembo yo kujya guhashya imitwe y’inyeshyamba muri RD Congo iz’u Rwanda ntizirimo kuko zitiriwe umutwe wa M23 uhanganye bikomeye na Leta ya Congo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW