Ibyo twamenye ku nkongi yibasiye inzu Polisi ikoreramo ahazwi nko kwa Kabuga

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye video igaragaza umwotsi mwinshi ucumba mu gisenge cy’inyubako y’umuturirwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikoreramo ahazwi nko kwa Kabuga, Nyabugogo.

 

Umuriro wahereye mu gisenge

Iyi video yakwirakwiye kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza, aho u Rwanda n’abandi bemera Yesu/Yezu Christu ku isi bizihije umunsi mukuru wa Noel/Noheli.

Bigaragara ko abafashe video bari bafite impungenge ko umuriro ukwira hose bitewe n’ubukana wari ufite, ndetse no kuba wari urenze igisenge cy’inzu utangiye kugaragara inyuma.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yabwiye UMUSEKE ko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi, ryabashije kuzimya iriya nzu.

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2022/12/WhatsApp-Audio-2022-12-25-at-18.10.37-1-online-audio-converter.com_.mp3

Ati “Inkongi Fire Brigade yahise iyizimya, birakekwa ko yatewe na sircuit y’amashanyarazi.”

Yavuze ko inkongi yibasiye icyumba kirimo ubusa, ndetse n’ikindi gikorerwamo (office), yangiza intebe n’ameza, nta muntu wakomeretse cyangwa ngo agire ikindi aba kubera iyi nkongi.

UMUSEKE.RW