Imiryango ifite abaguye mu bitero bya MRCD-FLN ya Rusesabagina yabibutse

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Imiryango ifite abayo biciwe mu bitero byagabwe n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN wa Paul Rusesabagina n’abakomerekejwe nabyo mu 2018; 2019 na 2022 kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, yateguye igikorwa cyo kubibuka.

Abaguye mu bitero bya MRCD-FLN bibutswe

Iki gikorwa cyabereye mu ishyamba rya Nyungwe hamwe mu ho ibyo bitero byagabwe.

Ibi bitero byagabwe mu murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu murenge wa Kitabi na Uwinkingi muri Nyamagabe ndetse no mu Murenge wa Bweyeye muri Nyamasheke byose byiciwemo abaturage icyenda. Muri ibyo bitero kandi hatwitswe imodoka  ndetse hanasahurwa imitungo indi iratwika.

Igikorwa cyo kubibuka no kwamagana ubwo bugizi bwa nabi cyatangiriye mu Mudugudu wa Kintobo mu Kagari ka Kagano, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Abari muri cyi gikorwa bari bafite ibyapa  biriho ubutumwa bwamagana ubwo bugizi bwa nabi, basaba  ko bitazongera ukundi.

Ubutumwa bwagize buti “Twamaganye iterabwoba rya MRCD-FLN”

Muri  Mata 2022 Urukiko rw’Ubujurire rwahanishije Paul Rusesabagina imyaka 25 y’igifungo,mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari Umuvugizi yagabanyirijwe ibihano akurwa ku myaka 20, ahabwa gufungwa imyaka 15 kuko yorohereje ubutabera.

Abahawe ibihano n’Urukiko rw’Ubujurire uko ari 21, bose bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu .

- Advertisement -

AMAFOTO: The NEWTIMES

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW