Imwe mu myanzuro yafatiwe i Nairobi mu biganiro by’Abanye-Congo

Ibiganiro byaberaga i Nairobi muri Kenya bihuje leta ya Congo n’impande zinyuranye zirimo imwe mu mitwe yitwaje intwaro, byanzuye ko infungwa zifunze nta mpamvu zirekurwa.

Uhuru Kenyatta ni we muhuza mu biganiro by’Abanye-Congo

Ni imyanzuro yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, tariki 06 Ukuboza 2022, ubwo i Nairobi muri Kenya, hasozwaga ibiganiro byari bimaze icyumweru bihuje leta ya Congo, Sosiyete sivile n’imitwe yitwaje intwaro.

Uhuru Kenyatta ni we muhuza muri ibi biganiro, ndetse ni na we wabisoje.

Bemeranyije ko hashyirwaho komite irimo abahagarariye EAC, abahagarariye leta ya Congo n’abaturage bagirwaho ingaruka n’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo, igakurikirana irekurwa ry’abantu bafunzwe badafite impapuro zibafunga, cyangwa ibyaha bashinjwa.

Impande zemeranyije kandi ko abaturage baturiye pariki z’igihugu, Perezida Felix Tshisekedi agomba kubafasha kugira uruhare mu mishinga ihakorerwa, kandi bagashyirwa imbere mu biganiro.

Perezida wa Congo kandi agomba gutegura inama ihuza abaturage bo mu Karere ka MANIEMA n’abahagarariye leta bakaganira ku buryo bakungukira mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bihakorerwa.

Undi mwanzuro uvuga ko ibyifuzo n’ibitekerezo byatanzwe n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro, bigomba kuganirwaho hagati y’abahagarariye leta ya Congo n’abaturage bagirwaho ingaruka n’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo, kandi Perezida Tshisekedi agasohora itangazo agira icyo abivugaho.

Perezida Felix Tshisekedi agomba guhuza imitwe yose ikorera muri teritwari 145, mu rwego rwo guha amahirwe abaturage batuye mu Burasirazuba bwa Congo, kandi byose bigaterwa inkunga yo kubishyira mu bikorwa, hazashyirwaho kandi umurongo mugari ugamije ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Nairobi.

Mu yindi myanzuro yafashwe ni ukurekura imfungwa zafashwe, ndetse hakarekurwa abana bari mu gisirikare kandi bagafashwa kujya mu buzima busanzwe.

- Advertisement -

Umwanzuro wa nyuma uvuga ko hagomba kuba inama izabera Goma na Bunia izasuzumira hamwe niba ibyavuye mu biganiro by’amahoro bya Nairobi biri gushyirwa mu bikorwa, ndetse hagashyirwaho uburyo bw’igihe gito n’ikirekire ku kugarura amahoro muri Congo.

Ibiganiro bya Nairobi byatangiye ku wa 28 Ugushyingo bigeza kuri uyu wa 6 Ukuboza 2022, aho byari biyobowe na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya ni kubuhuza bushyizwe imbere n’Umuryango w’Afurika y’Ibirasirazuba (EAC).

Ibi biganiro biba byarasojwe kuri uyu wa Mbere, ariko biza gusubikwa kuko amafaranga yari agenewe abitabiriye ibiganiro bagahitamo kwigaragambya, bigatuma Uhuru Kenyatta atavuga ijambo risoza ibi biganiro.

Gusa umutwe wa M23 ukomeje imirwano n’ingabo za leta FARDC ukaba utaratumiwe, ni mu gihe kandi abahagarariye Abanyamulenge na bo bikuye muri ibi biganiro bitarangiye kuko bavugaga ko bataganira n’abantu basize batanze amabwiriza yo kugaba ibitero ku baturage b’abasivile.

Abanye-Congo bigaragambije mu gihe Uhuru yari gusoza ibiganiro byabo

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW