Ipfundo ry’inda ziterwa abangavu mu mboni z’ababyeyi b’Iburengerazuba

IBURENGERAZUBA: Bamwe mu babyeyi bo mu Mirenge itandukanye mu Turere twa Nyamasheke, Karongi na  Rusizi bavuga ko kuba nta bumenyi bafite buhagije ku buzima bw’imyororokere bituma batabasha kwigisha abana babo b’abangavu bituma bagwa mu mutego w’ubusambanyi bagatwara inda zitifuzwa.

Ibi babigarutseho mu biganiro binyuranye bagiranye n’umuryango ushinzwe guteza imbere ubuzima HDI Rwanda aho wabahuguye mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Mukamuramira Clementine ni umwe muri abo babyeyi yemeza nta bumenyi buhagije babifiteho.

Ati “Abana benshi nta makuru baba bafite ko iyo umuntu aryamanye n’umugabo yaratangiye kujya mu mihango yatwara inda, cyereka abana babyigishijwe n’ababyeyi kandi benshi ntabyo tuba tuzi.”

Nyandwi Saraphine nawe yunzemo  ati “Ntabyo nize kandi ntabyo nahuguwemo bishobora kuba ari intandaro yuko umwana wanjye yatitwaye.”

Uwitwa Iribagiza Solange yagize icyo asaba abayobozi ati  “Icyo nasaba abayobozi nuko abana bacu, ababyeyi n’abandi babashuka bose bajya bigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Ingabire Emely Jocelyne ushinzwe guhuza ibikorwa by’umuryango HDI Rwanda n’abaturage avuga ko mu gihe cy’iminsi ine bahuguye ibyiciro binyuranye birimo n’ababyeyi kuburyo bunguranye ibitekerezo kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Abenshi ingaruka zibagarukaho nyuma yuko umwana yasamye maze akifuza kumufasha byararangiye.”

- Advertisement -

Avuga ko mu byiciro by’ababyeyi baganiriye baberetse ingaruka zo kutaganiriza abana no gusangira ubunararibonye ku buzima bw’imyororokere.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangaje ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda mu mwaka wa 2021.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Burengerazuba