Israel Mbonyi yatangaje abahanzi bazamufasha mu gitaramo cya Noheli

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi yasohoye urutonde rw’abahanzi bazamufasha mu gitaramo yateguye kizaba ku munsi wa Noheli muri BK Arena yise Icyambu Live Concert.

Mbonyi avuga ko bizaba ari umugoroba udasanzwe muri icyo gitaramo

Mu mpera z’umwaka usanga abahanzi ari benshi baba bafite ibitaramo kugirango iminsi mikuru bayizihize barihamwe n’abakunzi babo bari kubataramira.

Umuramyi Mbonyi nawe ni umwe mu bateguye igitaramo ku munsi w’ivuka rya Yesu/Yezu aho azifatanya n’abamukunda gusoza uwo munsi bari mu byishimo.

Ni igitaramo yise ‘Icyambu live Concert’ kizaba taliki ya 25 Ukuboza 2022. Uyu muhanzi ukomeje imyiteguro yamaze kwerekana abandi bahanzi bazifatanya nawe.

Muri abo bahanzi harimo ‘Danny Mutabazi, Aneth Murava na James na Daniella.’

Iki gitaramo Mbonyi avuga ko kizaba ari icy’umugoroba udasanzwe bitewe n’aba bahanzi bazifatanya. Ati “Nuko rero iyabahamagaye ikabasiga ikabashinga umurimo wayo yashimye ko tuzabana nabo kuri uwo mugoroba udasanzwe.”

Israel Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album muri 2017 ubwo yashyiraga hanze iyitwa ‘Intashyo’.

Mu mpera z’umwaka ushize, Israel Mbonyi yasohoye album ya kane yise ‘Icyambu.’

Kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi bizaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw, ibihumbi 15Frw n’ibihumbi 20Frw.

- Advertisement -