Kigali – Visi Mayor yafotowe atabizi, igikorwa cye cyakoze benshi ku mutima

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Visi Mayor Urujeni Martine atanguranwa n'imodoka ubwo yarimo avana mu nzira igishami cy'umukindo

Ku cyumweru tariki 18 Ukuboza, 2022 mu masaha y’umugoroba, amaso yari ahanze Igikombe cy’Isi muri Qatar, ariko kuri iyo saha ya saa 17h00 bamwe babanje barebye umupira bitotomba bitewe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye i Kigali muri ayo masaha.

Visi Mayor Urujeni Martine atanguranwa n’imodoka ubwo yarimo avana mu nzira igishami cy’umukindo

Visi Mayor w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’Ubukungu, Mme Urujeni Martine na we yasiganwaga n’igihe avuye mu Mujyi, Nyarugenge yerekeza Kimironko, Gasabo.

Yari mumodoka nziza y’abayobozi nk’uko umuturage waduhaye amafoto y’uyu muyobozi abivuga, ageze hafi ya KBC, imbere y’ubusitani bwa Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu, MINADEF, nibwo yasanze mu nzira haguyemo amashami y’umukindo.

Uwaduhaye amafoto, avuga ko batunguwe no kubona umugore w’umusirimu aparitse imodoka, akavamo, agatoragura ibyo bishami mu muhanda, n’amababi yabyo ubundi akongera akatsa imodoka akagenda.

Ati “Nakunze ko ari umuyobozi utanga urugero ku bandi.”

Umujyi wa Kigali ni hamwe mu hantu havugwa ku rwego rw’isi ko, hakeye cyane uregeranyije n’indi mijyi

Iyi mvugo imaze kwamamara, ntabwo Abanyarwanda bakwiye kuyifata gutyo gusa, n’ubwo gihamya yabyo iri mu bihembo uyu Mujyi wagiye uhabwa ku rwego mpuzamahanga.

Ubu ibikombe bimaze kuba bitanu, Umujyi wa Kigali ubitse kubera kuba ukeye n’imbaraga ushyira mu isuku yawo.

Muri uyu mwaka wa 2022, Umujyi wa Kigali ufite ibikombe bitatu muri uru rwego. Ikitwa Initiatives of digitizing land services, smart cities initiatives and citizen empowerment, cyatanzwe na Leta ya Azerbaijan na UCLG Africa mu mwaka wa 2022, hari ikitwa Local Africa Public Service award, na cyo cyatanzwe muri 2022, n’ikitwa Wetland City award, (gufata neza ibishanga), na cyo cyatanzwe muri 2022.

- Advertisement -

Ibindi bikombe ni ikitwa Bloomberg Philanthropies Mayors challenge award, cyahawe Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2021, n’ikitwa UN HABITANT AWARD, Umujyi wa Kigali wakibonye muri 2016.

Mu kiganiro Visi Mayor w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’Ubukungu, Mme Urujeni Martine yahaye UMUSEKE, yavuze ko iby’amafoto yafotowe atabizi.

Bishobora kuba ibyo yakoze bidakomeye ariko kuba intangarugero bigaragarira ahantu hose

Yakomeje agira ati “Hari igishami cy’umukindo cyari cyaguye mu muhanda ngikuraho. Nta n’ubwo namenye ko hari uwamfotoye! Yarayatangaje se? Hehe ko ntabibonye?”

Gira neza wigendere ni imvugo ya kera y’Umunyarwanda! Naho Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2016, yigeze kuvuga ati “Ntabwo dukeneye umuterankunga wo kudufasha gusukura aho dutuye.”

Isuku tubona ku mihanda myiza y’Umujyi wa Kigali, ikwiye kuba ubuzima bwacu bwa buri munsi, ikagera mu ngo zacu, mu bwiherero, ahari ibikorwa remezo hahurira abantu benshi, no ku mubiri wacu.

Mme Urujeni Martine yatowe nk’Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali tariki 25/03/2022, kuri iyo tariki atorerwa kuba Visi Mayor w’Umujyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’ibijyanye n’Ubukungu.

Visi Mayor yasubiye inyuma ajya gutoragura n’utubabi twasigaye mu muhanda
Visi Mayor akwiye kubera benshi intangarugero

HATANGIMANA Ange Eric/UMUSEKE.RW