Kiliziya Gatolika ibuze Papa Benedict XVI

Uwahoze ari Papa Benedict XVI yapfuye ku myaka 95, yaguye i Vatican mu rugo rwe akaba yari amaze igihe yeguye kubera ibibazo by’ubuzima.

Papa Benedict XVI yapfuye ku myaka 95

Yabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika imyaka 8, mu mwaka wa 2013, atangaza ko yeguye, ndetse bwari ubwa mbere kuva mu 1415, aho Papa Gregory XII yeguye.

Papa Benedict mu myaka ye ya nyuma yiberaga muri Monasiteri yitwa Mater Ecclesiae i Vatican, ni naho yapfiriye.

Muri icyo gihe, mugenzi we wamusimbuye, Papa Francis iteka yajyaga kumusura.

Leta ya Vatican yanditse ubutumwa bumenyesha urupfu rwe, iti “N’agahinda turamenyesha ko Papa wari mu kiruhuko, Benedict XVI, yapfiriye muri Mater Ecclesiae Monastery i Vatican ku isaha ya saa 9h34.”

Itangazo rivuga ko amakuru yandi aza kumenyeshwa.

Umurambo wa Papa Benedict uzajyanwa ku Ngoro ya St Peter tariki 02 Mutarama, 2023 kugira ngo abantu bamusezereho bwa nyuma.

Ibijyanye n’imihango yo gushyingura Papa Benedict, Vatican yavuze ko biza gutangazwa.

Amazina ye yari Joseph Ratzinger, yavukiye mu Budage, aza kuba Papa yitwa Benedict icyo gihe muri 2005 yari afite imyaka 78, akaba ari we watorewe izo nshingano akuze cyane.

- Advertisement -

IVOOMO: BBC

UMUSEKE.RW