M23 yavuye i Kibumba yifuriza abaturage iminsi mikuru myiza -AMAFOTO

Umutwe wa M23 wemeye kuva ku neza mu gace ka Kibumba wari warikukanyemo ingabo za Leta ya Congo, wifuriza abaturage kurya iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani mu ituze risesuye.

Col Nzenze Imani wa M23 ubwo yashyikirizaga ingabo za EACRF agace ka Kibumba

Uyu mutwe wavuye i Kibumba kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022 nyuma y’ibiganiro byabereye imbere y’itangazamakuru n’izindi nzego.

Akanyamuneza kari kose ku mpande zombi by’umwihariko ku ngabo za Leta zari zaratsinzwe uruhenu muri aka gace kabereyemo intambara karundura by’umwihariko ahitwa kuri Trois Antennes.

Aha kuri Trois Antennes muri Kibumba, FARDC yari iherutse gutangaza ko ariyo ihagenzura 100% ibintu byanyomojwe kenshi na M23.

Abanyamakuru bo mu Mujyi wa Goma bari babukereye nyuma y’igihe kinini batangaza inkuru badahagazeho, kuko Leta yari yarabahaye gasopo yo kuvuga amakuru agaragaza neza M23.

Umutwe wa M23 wari uhagarariwe na Col Nzenze Imani n’umuvugizi wa gisirikare Maj Willy Ngoma.

Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi abarwanyi ba M23 bafunze imizigo n’intwaro zabo basubira inyuma mu birometero byumvikanyweho n’impande zombi.

Kuva muri aka gace kari mu bilometero 20 by’Umujyi wa Goma bije nyuma y’inama ebyiri zahuje M23 na FARDC zabereye i Kibumba ku buhuza bw’ingabo za EAC na EJVM.

Umutwe wa M23 wavuze ko amahoro ari ntagereranywa ariyo mpamvu wahisemo gusubira inyuma kugira ngo Leta isubize ubwenge ku gihe ikore ibyo isabwa.

- Advertisement -

Bati “Guhera ubu ntabwo ari FARDC cyangwa M23 bagenzura Kibumba.”

Lt Gen Jeff Nyangah Komanda w’ingabo z’akarere z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) yavuze ko aka gace ka Kibumba kajya mu maboko y’ingabo za EACRF mu gihe hategerejwe inzira y’imishyikirano.

Yasabye abaturage bari barahunze imirwano gusubira mu byabo abamenyesha ko umuhanda Goma-Rutshuru ari nyabagendwa.

Perezida wa M23, Bertrand Bisiimwa mu butumwa yanyujije kuri twitter kuri uyu wa 23 Ukuboza yasabye impunzi ziri mu nkambi ya Kanyaruchinya n’ahandi gusubira mu byabo ndetse abifuriza no kuzahirwa mu minsi mikuru.

M23 ivuga ko mu gihe izagabwaho ibitero n’ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije irimo FDLR nta kabuza bazirwanaho intambara igahindura isura.

Nyuma y’ibiganiro, abayobozi ba M23 baganira ku rugendo rubasubiza inyuma
Abarwanyi ba M23 bava kuri Trois Antennes, aha Leta yajyaga ihakana ko hafashwe
Buriye imodoka basubira inyuma mu tundi duce bagenzura
Abanyamakuru birirwa bakoronga M23 bifashe amafoto y’urwibutso
Abarwanyi ba M23 bakira ababasanze i Kibumba
Maj Willy Ngoma umuvugizi wa Gisirikare wa M23 yari akurikiye ibiganiro ni nawe watanze ikaze
Pacifique Mahamba umunyamakuru w’i Goma

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW