M23 yemeye kurekura agace yafashe ka Kibumba

Umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na Leta ya Congo,wemeye kurekura agace ka Kibumba, kamwe mu duce yari yarigaruriye.

Ubwo M23 yagiranaga ibiganiro na Leta ya Congo

Ni imyanzuro yafashwe nyuma yaho kuwa 12 na 22  Ukuboza 2022 bagirayanye ibiganiro na Leta ya Congo.

Ni ibiganiro byabereye iKibumba nka hamwe uyu mutwe wigaruriye, byitabirwa  n’ukuriye ingabo z ‘Akarere zoherejwe muri Congo kugarura amahoro, abahagarariye ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, urwego ruhuriweho rw’Inama Mpuzamahanga y’ibiyaga Bigari rushinzwe kumenya ibibera ku mipaka, EJVM.

Mu itangazo yashyize hanze kuwa 22 Ukuboza 2022, rivuga ko  uyu mutwe washimye imbaraga ziri gushyirwa mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Uyu mutwe wavuze ko wirengagije ibitero wagiye ugabwaho no gutoteza abaturage byakozwe na Guverinoma ya Congo,M23 ishyigikiye imbaraga ziri gushyirwa mu kugarura amahoro, bityo ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022, “Wemeye kurekura agace ka Kibumba, ikawusigira umutwe w’ingabo z’Akarere.”

M23 yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye muri Angola kuwa 23 Ugushyingo 2022.

Ni ubwo  M23 yemeye kurekura Kibumba, yafashe uduce dutandukanye twa Congo turimo Kalengera yo muri teritwari ya Rutsuru,Ntamugenga,Muhimbira,Nyaluhondo n’ahandi.

Imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje ingabo za Congo na M23  

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW