M23 yerekanye abarimo umusirikare ukomeye wa Congo bafatiwe ku rugamba

Umutwe wa M23 werekanye abasirikare ba Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bafatiwe ku rugamba barimo Lt Col Assani Kimonkola Adrien wafatiwe mu mirwano i Kibumba ku wa 20 Ugushyingo 2022.

Lt Col Assani Kimonkola Adrien bigaragara ko afashwe neza na M23

Igikorwa cyo kwerekana aba basirikare ba Leta ya Congo bafatiwe ku rugamba cyayobowe na Col Alfred n’Umuvugizi wa Gisirikare wa M23, Major Willy Ngoma.

Abasirikare umunani berekanwe ndetse n’umupolisi umwe bakoreraga muri Batayo zitandukanye zoherejwe muri Teritwari ya Rutshuru guhangana n’umutwe wa M23.

Harimo abafatiwe mu mirwano hagati ndetse n’abiyunze ku bushake kuri uyu mutwe ukomeje kuzengereza ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Lt Col Assani Kimonkola Adrien wari Komanda wungirije wa batayo y’ingabo zishinzwe ibikorwa byihariye ya 213 yo muri Brigade ya 21 mu ngabo za FARDC yavuze ko nta hohoterwa yakorewe kandi afashwe neza na M23.

Yavuze ko yatunguwe n’uburyo aba barwanyi bubahiriza amategeko y’intambara n’ubwo hari ibyo bashinjwa, avuga ko ” Nasanze ugerageza kubaha uburenganzira bw’amakimbirane yifashisha intwaro.”

Lt Col Assani nk’umusirikare mukuru muri FARDC, yashimangiye ko ingabo za Leta ya Congo zikorana n’imitwe irimo FDLR mu bijyanye no guhana amakuru y’ubutasi no kohereza iyo mitwe mu mirongo y’imbere mu guhangana na M23.

Sous Lietenant Bahati Jules wiyunze ku mutwe wa M23 avuye mu ngabo za Leta we yatangaje ko yabitewe n’ibikorwa by’ubunyamaswa bikorwa n’ingabo z’igihugu bikegekwa kuri M23.

Yagize ati ” Ingabo za Leta zifatanya n’imitwe ya FDLR, Mai-Mai, babaha intwaro, barica abantu bakabeshyera M23.”

- Advertisement -

Yavuze ko hari abasirikare benshi ba Leta bifuza kwiyunga na M23 gusa bakazitirwa no kubona inzira kuko uketswe ahita yicwa cyangwa agafungwa.

Umuvugizi wa Gisirikare wa M23, Major Willy Ngoma yavuze ko abakwiza ibihuha bavuga ko M23 yica abaturage ndetse n’abasirikare ba Leta ba FARDC bafatirwa ku rugamba ko ari ibinyoma bigamije kubasiga icyasha.

Avuga ko M23 ari umutwe w’abanye-Congo uharanira impinduka udaterwa inkunga n’igihugu icyo aricyo cyose ko batahirahira bagira uwo bavutsa ubuzima.

Ati ” Ni Guverinoma yica, twebwe turinda abaturage, njyewe ubwanjye mfite abo nashyikirije CICR, ntabwo twica.”

Usibye aba berekanwe hari abandi benshi bafatiwe ku rugamba n’abiyunze na M23 barimo Colonel Maheshe Byamungu.

 Aba basirikare bavuga ko nta hohoterwa bakorewe ubwo bafatwaga na M23

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW