M23 yiteguye guhagarika imirwano, no gusubira inyuma mu duce yafashe

Mu gihe amahanga akomeje gusaba umutwe wa M23 gushyira hasi intwaro, ubuyobozi bwawo bwatangaje ko bwiteguye guhagarika imirwano, bukanasubira inyuma.

Gen Sultan Makenga ukuriye inyeshyamba za M23

M23 isaba ibiganiro bibahuza n’ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi bikubiye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri, tariki 06 Ukuboza 2022, imenyesha ko uyu mutwe witeguye kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola.

Ku wa 23 Ugushyingo uyu mwaka, nibwo abakuru b’ibihugu bagiranye inama i Luanda muri Angola, aho bigiraga hamwe ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu myanzuro yafatiwe muri ibi biganiro harimo ko M23 igomba gushyira hasi intwaro ndetse igasubira inyuma iva mu bice yari yarigaruriye, gusa itariki bari bahawe M23 bemeye guhagarika imirwano ariko ntibasubira inyuma.

Ibi byatumye nyuma y’iminsi mike batangaje ko bahagaritse imirwano kuwa 25 Ugushyingo, imirwano yarubuye ndetse M23 yongera gukozanyaho n’ingabo za leta ya Congo, FARDC.

Ibintu bavuga ko byatewe n’uko bagabweho ibitero, bagahitamo kwirwanirira banarinda abaturage b’abasivile.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Kabiri, M23 yavuze ko yiteguye guhagarika imirwano, ndetse igasubira inyuma iva mu bice yari yarigaruriye.

Gusa isaba ibiganiro n’ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ziri muri iki gihugu, bakaganira ku buryo ingamba zafashwe zashyirwa mu bikorwa, nubwo batari batumiwe muri iyi nama yabereye i Luanda.

- Advertisement -

M23 irifuza ibiganiro n’izi ngabo za EAC kugirango banongere kubyutsa ubusabe bwabo bwo kuba bahura n’umuhuza mu gushakira amahoro u Burasirazuba bwa Congo, mu rwego rwo kuganira ku bibazo bihari.

M23 itangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Kabiri, i Nairobi muri Kenya hasojwe ibiganiro byari bimaze icyumweru bihuje imitwe yitwaje intwaro ikorere ku butaka bwa Congo, sosiyete sivile n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe nabwo ntiwatumiwe muri ibi biganiro.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW