Muhanga: Polisi yashyikirije inzu 2 yubakiye abatishoboye

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga yashyikirije inzu 2 yubakiye  umukecuru Mukankundiye Athanasie w’imyaka 75 na Muhawenimana Alphonsine.

Mukankundiye Athanasie w’imyaka 75 y’amavuko yashikirijwe inzu yubakiwe na Polisi

Izo nyubako Polisi yubakiye abatishoboye bazitashye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga Superintendent Mutembe B. Octave avuga ko ibi bikorwa byo kubakira abatishoboye inzu babifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.

Uyu Muyobozi yasabye abubakiwe inzu kuzitaho no kuzifata neza kugira ngo zitangirika.

Supertendent Mutembe yavuze ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, bahaye abaturage umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Yagize ati “Inzu twubakiye abatishoboye zirimo ibikoresho byose byo mu rugo kandi twamaze kuzibashyikiriza.”

Abahawe izo nzu bashimiye Ubuyobozi bwa Polisi kubera ko nta macumbi bari bari bafite, bemera ko bazazifata neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko mu mihigo y’Akarere harimo gutuza  neza abaturage badafite aho baba, bakazirikana ko  umuturage ariwe uri ku isonga.

Ati “Ndashimira Polisi, ndashimira ubufatanye  bwacu nabo kandi ndabizeza ko ibi bizfahoraho.”

- Advertisement -

Polisi ikaba imaze gutanga imirasire y’izuba ku 278 ku baturage bo mu Murenge Rugendabari, Mushishiro  na Nyarusange.

Supertendent Mutembe agahamya ko abo baturage bahawe  umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba bakaba batangiye gucana.

Abubakiwe inzu bahawe n’ibiryo bizabatunga
Umukecuru Mukankundiye Athanasie avuga ko yishimiye kubona aho aba.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga