Muhanga: Serivisi zihabwa abaturage zazamutseho 6,5%

Ubwo hagaragazwaga ishusho y’uko abaturage babona Imiyoborere n’Imitangire ya Serivisi mu Karere ka Muhanga, Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Ihihugu cy’Imiyoborere Kalisa Edouard avuga ko Serivisi zihabwa abaturage muri aka Karere zazamutseho 6,5% mu gihe cy’umwaka.

Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Ihihugu cy’Imiyoborere Kalisa Edouard

Kalisa yavuze ko ibi babibonye mu bushakashatsi bakoze uyu mwaka wa 2022. Akavuga ko hakiri byinshi inzego z’ibanze zisabwa gukora bizatuma serivisi abaturage zirushaho kuzamuka.

Kalisa yavuze ko umwaka ushize, aka Karere ka Muhanga kari ku mwanya wa 25 ku rwego rw’igihugu, ubu kakaba kari ku mwanya wa 13 mu Gihugu.

Ati “Turasaba inzego zifite aho zihurira n’abaturage kutirara ngo zumve ko zigeze ku gipimo gishimishije ahubwo zigomba kumenya ko hakiri akazi ko gukora ku birebana no guha Serivisi nziza abaturage.”

Uyu Muyobozi yavuze ko imitangire mibi ya serivisi iboneka mu butaka, mu buhinzi mu bworozi no mubikorwa remezo.

Kalisa akavuga ko aha ariho bagomba gushyira imbaraga bafatanije n’izindi nzego zitandukanye kugira ngo bagere ku ntego n’icyerekezo igihugu cyihaye ko mu mwaka wa 2024 serivisi zihabwa abaturage zizaba ziri ku gipimo cya 90%.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko nubwo hari intambwe bamaze gutera ariko bagifite urugendo rurerure rwo kugera kuri iyo ntego yo guha abaturage serivisi nziza bifuza ku rugero rwa 90%.

Kayitare yavuze ko hari urugero rwiza rw’abagize inzego z’umutekano bakwiriye kwigana kuko bo bamaze imyaka 5 abaturage babashima kubera kubaha serivisi nziza.

Yagize ati “Inzego z’Umutekano abaturage bashima tubana nazo umunsi ku munsi,, kubigana birashoboka kuko byinshi dukora turafatanya.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Tugomba kugira ishyaka ryiza ryo gukora ibyo izo nzego zikora.”

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko muri aka Karere, abaturage 59% babwiwe nabi bagiye kwaka serivisi mu nzego z’ibanze.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko 40% by’abaturage bagiye basiragizwa bimwa serivisi bifuza.

Mayor Kayitare Jacqueline na Kalisa Edourd

MUHIZI ELISEE / UMUSEKE.RW i Muhanga