Perezida William Ruto yafanaga Ubufaransa kubera impamvu idasanzwe yatangaje

Perezida wa Kenya William Ruto ni umwe mu bafana baraye nabi nyuma y’uko Ubufaransa butsinzwe na Argentina ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, cyaberaga muri Qatar.

Perezida wa Kenya William Samoei Ruto

Argentina yatsinze kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko umukino warangiye amakipe anganya ibitego 2-2, hakongerwaho iminota y’inyongera nabwo buri kipe igatsinda igitego, bikarangira ari 3-3 hakiyambazwa penaliti.

WorldCup 2022: Impaka zirashize, Messi na Argentina batwaye igikombe

Perezida wa Kenya yagize ati “nifurije intsinzi Argentina kuba yatwaye igikombe. Ikipe yanjye y’Abanyafurika yakinnye umukino mwiza. Ndatanga ibyo nemeye!!! Yakinnye umukino mwiza. Duhurire mu rugo.”

William Ruto ubundi uzwi cyane mu by’amasengesho we n’umuryango we, yavuze ko umugore we Rachel n’abana be bafanaga Argentina.

Ikipe y’Ubufaransa yasoje umukino yarimo abakinnyi benshi b’Abirabura nyuma y’uko umutoza Didier Deschamps yakoze impinduka akuramo, Olivier Giroud, Antoine Griezmann, Theo Hernandez na Adrian Rabiout, hasigayemo Hugo Lloris we w’umwera, abanda bose bari abirabura, kandi bamwe bafite inkomoko mu bihugu bya Africa.

Perezida Ruto ngo afana Ubufaransa kubera umubare munini w’Abakinnyi bakomoka muri Africa iyi kipe ikinisha (Ifoto yatangajwe na Perezida Ruto)

UMUSEKE.RW