Perezida yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Ian Khama wabaye Perezida wa Botswana, urukiko rwo muri iki gihugu rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi agafungwa kubera ibyaha byo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uwahoze ategeka Botswana yashyiriweho impapuro zimuta nuri yombi

Urukiko rwo muri Botswana rwasohoye izi mpapuro zimuta muri yombi, aho umucamanza avuga ko agomba gufatwa agahita afungwa. Ian Khama w’imyaka 69 yavuye mu gihugu umwaka ushize ahita ajya kuba muri Afurika y’Epfo.

Mu 2018 nibwo Ian Khama yavuye ku butegetsi nyuma yo kuyobora manda ebyiri z’imyaka 10  nka Perezida wa Botswana, gusa ahakana ibirego byose aregwa avuga ko ari ibinyoma no kuyobya uburari ku wamusimbuye ku butegetsi, Perezida Mokgweetsi Masisi.

Ian Khama aregwa ibyaha bigera kuri 14 birimo kunyereza amafaranga no gukoresha nabi ibya rubanda byibwe. Gusa impapuro zo kumuta muri yombi zo zireba icyaha cyo gutunga imbunda eshanu mu buryo bitemewe.

Impapuro zo guta muri yombi Ian Khama wahoze ari Perezida wa Botswana zije nyuma y’uko atsinzwe mu bujurire, ibi kandi bikajyana nuko ubuyobozi bw’iki gihugu bushaka uko bumuvana muri Afurika y’Epfo aho atuye kuri ubu.

Umuhungu w’imfura ya Ian Khama witwa Seretse Khama yabwiye igitangazamakuru kimwe cyo muri Botswana ko bagomba guha se amahirwe yo kugana urukiko akisobanura ku binyoma byamuhimbiwe.

Impapuro zo guta muri yombi Ian Khama zasohotse kuri uyu wa Kane, tariki 29 Ukuboza 2022, aho zashyizweho umukono na Mareledi Dipate.

Ivomo: BBC

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

- Advertisement -