Pologne igiye gufungura ambasade mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungurije wa Pologne, Pawel Jablonski yatangaje ko igiye gufungura ambasade i Kigali mu gihe cya vuba mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Pologne igiye gufungura ambasade i Kigali

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Ukuboza 2022, mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta ubwo yabahaga ikaze mu ruzinduko rw’iminsi itatu batangiye i Kigali.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Pologne, Pawel Jablonski yavuze ko uru ruzinduko bagiriye mu Rwanda barwitezeho umusaruro ufatika mu mikoranire y’u Rwanda na Pologne, ibi bikazashimangirwa na ambasade bagiye gufungura i Kigali.

Ati “Ibyo twiteze muri uru ruzinduko byamaze kuba byiza kurusha, twagiranye ibiganiro ku ngingo zinyuranye z’imikoranire ikomeje gutera imbere byihuse. Gufungura ambasade ya Pologne i Kigali bizongeraho indi ntambwe muri uru rugendo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta akaba yahaye ikaze mu Rwanda Minisitiri Pawel Jablonski n’itsinda bari kumwe, avuga ko uru ruzinduko ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Mpaye ikaze mu Rwanda Minisitiri Pawel Jablonski, uru ruzinduko rw’itsinda riturutse muri Pologne ni ikimenyetso ko umubano w’ibihugu byacu ukomeje gukura. U Rwanda rukomeje gukorana bya hafi na Pologne mu nzego zinyuranye zibyara inyungu.”

U Rwanda na Pologne basanganywe imikoranire mu burezi n’ubucuruzi, umwaka ushize u Rwanda rukaba rwarafunguye amabasade muri iki gihugu iri i Warsaw.

Pologne ikaba isanzwe itera inkunga ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona riri i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, kugeza ubu abanyeshuri basaga 1,800 bakaba biga muri za kaminuza zo muri Poland. Iki gihugu kandi gifite imishinga mu Rwanda nka LuNa Smelter ikorera mu karere ka Gasabo.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu aba bayobozi bo muri Pologne bagirira mu Rwanda ruzasiga hasinywe amasezerano anyuranye mu burezi, ishoramari n’umutekano.

- Advertisement -

Bamwe mu bagize iri tsinda ryaturutse muri Pologne bakaba bahuye na bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda, aho Minisitiri w’Imari n’Igenamigami Dr. Uzziel Ndagijimana yakiriye Minisitiri w’Imari wungirije muri Pologne, Arthur Sobon. Ni mugihe kandi uyu muyobozi yanahuye na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin bakaganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rw’ubuzima.

Iri tsinda riturutse muri Pologne rizamara iminsi itatu mu Rwanda
Minisitiri w’UbubanyI n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yahaye ikaze iri tsinda riuturutse muri Pologne
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Pologne, Pawel Jablonski

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW