Riderman azatangirira Noheli ku mazi y’i Karongi n’abafana be ‘Ibisumizi’

Umuraperi Riderman yateguye igitaramo cyo kuzifatanya n’abafana be ku munsi mukuru wa Noheli kizabera mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Kuri Noheli Riderman azaba ari gutaramira muri Karongi

Ni igitaramo yise ‘Christmas Party with Riderman’ kizaba ku mugoroba wo kuwa 24 Ukuboza 2022 guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri kibere ahitwa Carnival Beach.

Riderman azafatanya n’abarimo Dj Theo uzavanga umuziki hamwe n’abashyushyarugamba barimo Mc Musebeyi na Kasumari mu gususurutsa abakunzi b’ibisumizi kugeza mu gitondo.

Dj Theo umwe mu bakuriye Ibisumizi aganira na Umuseke yavuze ko impamvu bahisemo kujya gukorera mu ntara ari uko mu minsi mikuru usanga abahanzi bakomeye bibanda mu mujyi wa Kigali gusa bakirengagiza n’abatuye kure kandi nabo baba bakeneye kwidagadura.

Ati “Karongi ni umujyi mwiza uri gutera imbere twahisemo kujya gusangira Noheli n’abahatuye kuko nabo bakunda kwidagadura ikindi kandi hakaba ari n’ahantu heza wasohokana n’umuryango wawe mu minsi mikuru.”

Akomeza avuga ko ari n’umwihariko ku bafana ba Riderman batuye mu ntara y’Iburengerazuba kuko bazaba bashyizwe igorora bari gutaramana n’umuhanzi wabo dore ko ari inshuro nke amaze kuharirimbira.

Kwinjira muri icyo gitaramo kizabera ku mucanga uri mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu bizaba ari ukugura icyo kunywa gusa.

Iki gitaramo kizabera mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu