Rubavu: Abayobozi babiri bahanishijwe kumara amezi atatu badahembwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, n’Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rubavu, bahanishijwe kumara amezi atatu badakora ku mushahara, nyuma yo kugaragarwaho amakosa y’imyitwarire idahwitse.

Ibiro by’Akarere ka Rubavu

Uwimana Vedaste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, amakuru avuga ko yafashwe mu cyumweru gishize, yakoze impanuka, Polisi imupimye isanga yari yasinze, afungwa icyumweru nyuma ararekurwa.

Umuyobozi mu Karere ushinzwe ishami rya Planning, Ntidendereza Benoit na we ngo yafashwe yasinze afungwa icyumweru nyuma ararekurwa.

Amakuru avuga ko Akarere ka Rubavu kabahagaritse amezi atatu badakora ku mushahara, ndetse muri icyo gihe bazaba batajya mu kazi.

Mayor w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yamereye UMUSEKE iby’aya makuru, avuga ko ari amakosa yo mu kazi ariko batemerewe kuvuga ayo ari yo.

Ati “Nubwo tuba tutemerewe kuvuga amakosa aba yakozwe, tuba tubahagaritse yamara kwikosora agasubira mu kazi, ariko ntituyavuga kuko biba ari ubuzima bwite bw’umukozi.”

Yavuze ko hari Abanyamategeko, n’abashinzwe imyitwarire mu Karere babanza kureba icyo kibazo bagafata umwanzuro.

Ku bijyanye n’imyitwarire ikwiye kuranga Abakozi, Mayor Kambogo yagize ati “Indangagaciro z’umukozi usabwa gutanga service nziza, iyo zimwe zibuze hari igihe akazi gapfa bikaba ikibazo.”

Amakuru UMUSEKE ufite ni uko ubwo Perezida Paul Kagame yatemberaga i Rubavu n’amaguru mu gihe cyashize, yaje kubona imyanda ku muhanda, asaba ko uriya Uwimana Vedaste ahagarikwa amezi atatu icyo gihe biraba, nyuma igihano kirangiye asubira mu kazi.

- Advertisement -

Hashize igihe abakozi ba Leta basabwa gusubira ku ndangagaciro zikwiye kuranga umuyobozi, bakirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha, n’izindi ngeso zirimo n’ibyaha bya ruswa.

UMUSEKE.RW