Rubavu: Uwavugwagaho imyitwarire mibi yapfuye urupfu rw’amayobera

Turikumwe Assouman uri mu kigero cy’imyaka 33 bivugwa ko akomoka mu karere ka Rutsiro yapfuye urupfu rutunguranye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba, Akagari ka Busoro mu Mudugudu wa Kiguri.

Ibi byabaye kuri uyu wa 04 ukuboza 2022 mu masaha y’umugoroba.

Turikumwe Assouman bivugwa ko yaramaze iminsi avuye mu kigo cy’inzererezi cya  Kanzenze,kubera imyitwarire ye mibi irimo n’ubujura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba,Murindangabo Eric, yabwiye UMUSEKE ko uyu musore  yapfuye  nyuma yo kujya mu rugo rwo kwa nyinawabo  arwaye nubwo hatamenyekanye uburwayi bwe .

Yagize ati “Ubusanzwe agira imyitwarire mibi i.Hari ababeshyaga ko yari avuye muri transit Center kandi kuva aho aviriyeyo hari hamaze gutaha ibyiciro bitatu kandi icyiciro kimwe kimara amezi atatu.Rero nk’umuturage nk’uwo utagira aho aba,ari umwana wo mu muhanda.Yaragiye amara iminsi atagaragara iwabo.Nyuma yabonye arwaye, ntabwo bizwi aho yabaga, afata moto imugeza kwa nyina wabo, mu kanya ngo arapfuye.Ariko mu by’ukuri ni urupfu rusanzwe”

Uyu muyobozi yavuze ko “abo mu muryango we basabye ko yahita ashyingurwa kandi twarabibemereye kuko bavugaga ko ari urusanzwe.”

UMUSEKE wamubajije niba hari uburwayi buzwi yaba azize maze gira ati “Kubera ko ataguye kwa muganga nta bundi burwayi bwagaragaye.Ntabwo bazi ngo yari arwaye iki.Kubera ko ntiyahabaga kandi ntanubwo yaharwariye ngo bamenye icyo yari arwaye.”

Uyu muyobozi avuga ko kubera imyitwarire ye yari yarafungiwe IWAWA, asaba abaturage kwirinda ingeso mbi.

- Advertisement -

Yagize ati “Ni ukwirinda ingeso mbi zishobora gutuma tujya no muri ibyo bigo ngororamuco.Tuba twagiye kugorora ntabwo tuba twagiye kuvutsa umuntu ubuzima ariko nanone muri iyo myitwarire ye ishobora gutuma n’abandi bamugirira nabi.”

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW