Ruhango: Batangije umushinga urata ibyiza nyaburanga ukanateza imbere abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko hari Kampani yitwa ‘AZIZE LIFE’ yegerejwe abaturage ikazafasha ba mukerarugendo kumenya ibikorerwa mu Rwanda.
Umuyobozi wa Kampani AZIZE LIFE Umutoniwase Jeannine biyemeje guteza imbere ubukerarugendo
Mu Kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yagiranye n’UMUSEKE, avuga ko  bafite umubare munini w’abaturage baboha uduseke n’indi mitako byose bikorerwa mu Rwanda kandi bikaba bikenera abaguzi barimo abanyarwanda n’abanyamahanga cyane.

Habarurema yavuze ko usibye guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, no mu Nyubako iyi Kampani ifite, hazajyamo amacumbi ba mukerarugendo bazajya bararamo mbere yo kujya gusura ahantu nyaburanga ho muri aka Karere.

Ati “Ikigamijwe cya mbere ni ukugira ngo abaturage bacu bazamuke mu bijyanye n’ubukungu kuko iyo ibyo bakora bibonye abaguzi bituma binjiza amafaranga.”

Uyu Muyobozi avuga ko iyi Kampani kandi izaba ifite mu nshingano gufasha abatazi Ruhango gusura  ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse n’abagenzi bakabona ibyo bahafatira bijyanye n’amafunguro ndetse n’ibyo kunywa.

Yavuze ko ibi kandi bizafasha abifuza gutembera Akarere kose kugera mu bice bitandukanye  mu buryo bworoshye kuko mu Mirenge yose ari ahantu hatagoye kugera ushingiye ku miterere y’aka Karere.

Yagize ati “Twifuza ko bamukerarugendo bajya bafata n’umwanya wo kureba uko abaturage babayeho ndetse n’ibibatunze kuko bihari.”

Urimubenshi Anita umwe mu baboshyi b’uduseke avuga ko mbere yuko begerezwa iyi Kampani byavunaga kujyana uduseke twabo mu Mujyi wa Muhanga n’uwa Kigali bateze kandi bagatakaza umwanya munini bajya cyangwa bava muri iyo Mijyi.

Yagize ati “Aho iyi Kampani ikorera ni hafi hari igihe tugenda n’amaguru tuvuye mu ngo zacu.”

Gusa avuga ko bagabanyirijwe imisoro batanga byatuma uduseke n’imitako baboha bibona abaguzi mu buryo bwihuse kuko hari igihe bimara amezi 2 bitaguzwe kubera iyo mpamvu.
- Advertisement -

Umuyobozi wa Kampani AZIZE LIFE Umutoniwase Jeannine avuga ko intego nyamukuru yatumye bashinga iyi Kampani ari ukugira ngo babe ikiraro gihuza abanyabukorikori bo mu cyaro n’isoko mpuzamahanga.

Umutoniwase avuga ko mu bikorerwa mu Rwanda byinshi babyohereza mu mahanga kuko ariho bafite abaguzi benshi.

Ati “Twumva ko abanyabukorikori bacu batazabura ibikoresho kubera ko mu kubikora bifashisha ibirere, imigwegwe, inshinge, n’ibyo babaza mu biti by’umusave na jakaranda biboneka muri aka Karere.”

Muri iyo nyubako harimo icyumba abanyabukorikori bazajya bahuriramo baboha uduseke, ibikoresho byo mu gikoni, ibikapu, ibikomo n’amaherena abagore bakunze kwambara.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abanyabukorikori bagera ku 1000 aribo bafite isoko mu Rwanda no mu mahanga.

Abanyabukorikori bubakiwe inzu Nshyashya
Nyuma yo kugura, abakerarugendo bazajya bafata umwanya basure n’ahantu nyaburanga
Ibikorerwa mu Rwanda bifite isoko mu Rwanda no mu mahanga.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango