Ruhango: Umugabo yakubise mugenzi we ifuni

Abaturage bo mu Mudugudu wa Ntungamo mu Kagari ka Kagenzi ho mu Murenge wa Ntongwe, barashinja Bimenyimana Paul gukubita Mbarubukeye Emmanuel  ifuni mu mutwe  bikamuviramo urupfu.

Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Amakuru bamwe mu baturage bahaye UMUSEKE avuga ko Bimenyimana Paul yiriranywe na mugenzi we  Mbarubukeye Emmanuel basangira inzoga, gusa ngo Mbarubukeye asuzumye asanga amafaranga 8500 yari afite yabuze.

Abo baturage batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko  umugore wa Mbarubukeye yagiye kubaza uyu Bimenyimana Paul  niba ntayo yabonye aramukubita.

Bavuga ko  uyu mugore yatanze ikirego kwa Mudugudu, amusubiza ko icyo kibazo azagikemura mu gitondo bukeye.

Mbarubukeye amaze kumva ko Bimenyimana Paul yakubise umugore we, yagiye iwe kubimubaza aho kumusubiza, afata ifuni ayimukubita mu mutwe arapfa.

Abaturage bavuga ko Bimenyimana yahise acika nyuma aza gufatwa n’inzego zibishinzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe Nahayo Jean Marie yemeje aya makuru, avuga ko Bimenyimana Paul yicishije mugenzi we ifuni.

Nahayo yavuze ko bamufatiye mu Kagari ka Tambwe mu Murenge wa Ruhango ahunze.

Umurambo wa Mbarubukeye ukaba wajyanywe mu Bitaro by’Akarere bya Kinazi gukorerwa isuzuma nyuma y’uko inzego z’Ubugenzacyaha zahageze zigatangira iperereza.

Abaturage bavuga ko urupfu rw’uyu mugabo rwabaye saa mbili n’igice zijoro, mbere y’uko ujyanwa ku bitaro wari urinzwe n’abanyerondo.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango.