Rwanda: Abantu bane bishwe n’Impanuka mu minsi ibiri ya Noheli

Polisi y’Igihugu yatangaje ko  abantu bane ari bo bishwe n’impanuka mu  bice bitandukanye by’Igihugu hagati yo ku munsi wa Noheli no ku munsi ukurikiyeho(Boxing day).

CP Kabera yavuze ko mu minsi ibiri ya Noheli hari abafashwe batwaye basinze

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,CP John Bosco Kabera, yatangaje ko  impanuka ebyiri zikomeye zabereye mu Burasirazuba ari za moto mu gihe izindi ebyiri zabaye mu Ntara y’Amajyaruguru ari moto n’imodoka.

Ni mu gihe abagera kuri 46 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze.

CP Kabera yatangaje ko mu ijoro ryo kuwa 24 rishyira 25, abagera kuri 20 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze .Ni mu gihe mu ijoro ryo kuwa 25 na 26 abantu  makumyabiri na batandatu a(26)  bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa Polsi ushinzwe umutekano wo mu muhanda,ACP Gerard Mpayimana, yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda impanuka no gufasha Abanyarwanda gusoza umwaka neza,Polisi izakaza umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati” Polsi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yiteguye gufasha Abanyarwanda kurangiza umwaka wa 2022, mu kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Yaburiye abatwara ibinyabiziga basinze , avuga kandi ko mu mihanda  hagiye kuzashyirwa za cameras mu rweo rwo kugabanya impanuka.

Ubusanzwe uwafashwe atwaye ikinyabiziga yasinze, ahanishwa gucibwa amande angina 150.000frw kandi ikinyabiziga cye cyigafatirwa icyumweru.

IVOMO:The NEWTIMES

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW