U Rwanda ntacyo rwahinduye ku biciro bya Lisansi na Mazutu 

Guverinoma y’u Rwanda yirinze kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu gihe ku rwego mpuzamahanga bikomeje kuzamuka, mu rwego rwo kwirinda itumbagiri ry’ibiciro ku masoko.

Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagumishije uko bisanzwe

Mu itangazo ryo kuri uyu wa 4 Ukuboza 2022, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego z’imirimo ifite Igihugu akamaro (RURA), Patrick Emile Baganizi, RURA yavuzeko ibiciro bya lisanze na mazutu bigama uko bisanzwe.

Abanyarwanda bamenyeshejwe ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagumishijwe uko bisanzwe nyuma yo gusuzuma uko ibiciro biri gukoreshwa ku isoko mpuzamahanga, RURA ivuga guhera kuri uyu wa 5 Ukuboza igiciro cya llisansi kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,580 kuri litiro, naho mazutu ntirenge 1,587 Frw.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko nubwo ku isoko mpuzamahanga ibiciro by’ibikomota kuri peteroli bikomeje kuzamuka, bagumishijeho ibiciro bisanzweho kugirango hirindwe ingaruka z’izamuka ry’ibindi bicuruzwa ku isoko.

Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yagumishijeho ibiciro bisanzweho i Kigali, kugira ngo hirindwe ingaruka zakomoka ku izamuka rikabije ry’ibiciro byabo ku bindi bicuruzwa.”

Guhera muri Gicurasi 2021, u Rwanda rwakomeje guhangana n’izamuka ry’ibi biciro ikuraho imwe mu misoro kuri bimwe mu bicuruzwa by’ibikomoka kuri peteroli byinjizwa mu gihugu.

Mu mezi abiri ashize nibwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byari byavuguruwe, aho ryari igabanuka rya mbere ribayeho muri uyu mwaka wa 2022, ni mu gihe kandi abaturage cyane cyane abafite ibinyabiziga bari bakomeje kuvuga ko batewe impungenge n’itumbagira ry’ibikomoka kuri peteroli.

Ibiciro bishya byari byashyizweho byagaragaza ko litiro imwe ya mazutu igiciro cyayo cyavuyeho amafaranga 20 Frw kigera ku 1,587 Frw ivuye ku 1,607 Frw. Ni mu gihe lisansi yo yari yagabanutseho 29 Frw kuko yari yashyizwe ku 1,580 Frw ivuye ku 1,609 Frw.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

- Advertisement -