Umubyeyi w’i Bugesera yibarutse abana bane icyarimwe

Umubyeyi wo mu Karere ka Bugesera ari mu byishimo n’umuryango we nyuma yo kwibaruka abana 4 icyarimwe yari amaze imyaka 15 ategereje urubyaro.

Umubyeyi yibarutse abana bane

Ni inkuru nziza yasesekaye muri uyu muryango mu rukererera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Ukuboza 2022, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aho yibarutse abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Uyu muryango ukaba wari umaze imyaka 15 utegereje urubyaro, aho bari barivuje mu bitaro binyuranye ariko bikananirana.

Uwiragiye Marie Chantal yasamaga inda zikavamo.

Nk’uko tubikesha bagenzi bacu ba RBA, Uwiragiye Marie Chantal yibarutse abana hakoreshejwe uburyo bwo kubagwa, bavutse bafite hagati y’ikilo na garama 700g n’ikiro na garama 300g.

Bari barivuje mu mavuriro anyuranye harimo ayo mu Karere ka Bugesera ndetse n’ibindi bitaro bikomeye mu gihugu.

Uwiragiye Marie Chantal akaba yageneye ubutumwa indi miryango itegereje urubyaro, aho abasaba kwihangana kandi ntibacike intege.

Uyu muryango ukaba uvuga ko ubushobozi wari ufite bumaze gucyendera bitewe n’imyaka bari bamaze bivuza, bagasaba ubufasha bwo kubunganira harimo no kwishyura ibitaro n’ibizatunga abo bana.

Kugeza aba bana bavutse uko ari bane barimo kwitabwaho mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aho abaganga bari kubakurikiranira muri serivise yihariye yita ku bana b’impinja bavutse. Aba bana bakaba barasamwe mu buryo busanzwe.

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW