Umudepite w’umugore yakubiswe urushyi n’umugabo “bafitanye ibibazo”

Muri Senegal, ubwo imirimo y’inteko yari irimbanyije, Umudepite w’umugabo uri mu batavuga rumwe na Leta, yasanze Depite w’umugore “bafitanye ibibazo” aho yicaye amukubita urushyi.

Uyu mudepite w’umugabo yaje gusanga mugenzi we w’umugore amukubita urushyi

Imvururu zahise zivuka, umugore na we afata intebe arayimujugutira mu buryo bwo kwihorera nk’uko bigaragara mu mashusho.

Urubuga AfricaNews.fr ruvuga ko amakimbirane hagati ya bariya badepite yavuye ku magambo “uriya mugore yavuze” ku muyobozi w’Idini ya Islam ushyigikiye abatavuga rumwe na Leta, mugenzi we umufana, ayafata nk’igitutsi

Ku wa Kane, umudepite utavuga rumwe na Leta, yasanze umudepite w’umugore witwa Amy Ndiaye amukubita urushyi, amuziza ibyo yavuze.

Amashusho agaragaza umudepite w’umugabo aryamye hasi nyuma yo guterwa intebe, akaba yarimo akiza ubu bushyamirane hagati y’Abadepite batavuga rumwe na Leta, n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi.

Imirwano yabaye ubwo Abadepite batoraga ingengo y’imari izagenerwa Ministeri y’Ubutabera, mu mwaka wa 2023.

Uburakari bwa Depite utavuga rumwe na Leta, ngo bwatewe n’amagambo Depite w’umugore, Amy Ndiaye yavuze ku muyobozi w’idini, Serigne Moustapha Sy, utari Umudepite ariko akaba ashyigikiye abatavuga rumwe na Leta.

Depite Amy Ndiaye ku itariki 27 Ugushyingo, 2022 ngo yavuze ko uriya muyobozi w’Idini yarenze ku magambo ye, ndetse akaba atubaha Perezida Macky Sall.

Umwe mu Badepite batavuga rumwe na Leta, witwa Abba Mbaye avuga ko uruhande rwabo rutazasubira mu mirimo y’Inteko kugera igihe uriya mugenzi wabo w’Umugore, azasaba imbabazi ku magambo ye.

- Advertisement -

Abadepite bashyigikiye Leta, ndetse n’imiryango irwanya ihohotera rikorerwa abagore, bamaganye kiriya gikorwa Depite w’umugabo yakoze akubita mugenzi we w’umugore urushyi, dore ko muri iki gihugu hari hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa.

Ubusanzwe Senegal gifatwa nk’igihugu kigendera kuri demokarasi muri Africa y’Iburengerazuba, ibihugu byinshi byayogojwe n’ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato.

Uyu mudepite uryamye hasi, yaguye amaze gukubita umugeri mu nda uriya mugore

UMUSEKE.RW