Umukobwa watinyutse akaba ari umunyonzi i Musanze ifite inzozi ko azagura moto akareka igare

Nyirabashatsimana Jeannette ni ukobwa w’imyaka 20 y’amavuko ukorera umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku igare mu Mujyi wa Musanze, ibintu bitamenyerewe na benshi.

Nyirabashatsimana avuga ko abonye moto igare azahita arisezerera

Yemeza ko adateze kureka uwo mwuga atageze ku ntego yihaye.

Mu buhamya bw’uyu mwana w’umukobwa avuga ko gutwara abantu n’ibintu ku igare bakamuha amafaranga abiterwa no kumva abikunze.

Aka kazi yakagiyemo nyuma yo gutakaza amashuri ye, ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, biturutse ku mikoro make mu muryango wabo bari bafite.

Nubwo hari ingorane agenda ahura na zo muri uyu mwuga biturutse ku miterere y’abagore n’imyumvire y’abatari bake muri ako gace akoreramo imuca intege, avuga ko bimaze kumuteza imbere.

Inzozi ze ngo ni uko azagura moto, akava ku igare akaba umumotari.

Yagize ati “Umwuga w’ubunyonzi nywumazemo amezi atandatu. Mbere yo kuza mu bunyonzi nakoraga ubuyede nkabona ari ibintu bigoye, kandi bivunanye, ndeba mu mirimo yose numvaga nashobora, nsanga ari ukunyonga igare, mpita ngura igara ntangira ubunyonzi, kuko nabonaga nta kazi ko muri leta nabona kandi nta n’uwampa ako gucuruza ntarize.”

Akomeza agira ati ” Abo dukorana bamwe usanga baba bantuka kuko mbarusha abakiliya, abandi bati komereza aho. Mbese ntibabyakira kimwe. Iyo ntwaye umuntu kubera imiterere y’iyi mihanda mubwira ko n’ubwo tutarihuta ariko tugerayo.”

Uyu mukobwa avuga ko akazi ke kamugora iyo ari mu kwezi k’umugore, ariko ngo nta bindi bidasanzwe.

- Advertisement -

Nyirabashatsimana iyo umubonye mu bandi bakora umwuga umwe na we, ntiwabatandukanya kuko usanga yisanzuye kandi afite intego ifatika y’iterambere.

Ati “Nteganya gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga no kugura moto muri 2024 kuko natangiye kwizigamira muri koperative dutangamo ibihumbi bine (Frw4000) buri cyumweru, nari narahereye ku igare rishaje naguze ibihumbi 60Frw, ubu naguze irindi ry’ibihumbi 85Frw kandi ndakora neza.”

Uyu mukobwa asaba bagenzi be b’abakobwa gutinyuka, bagakora imyuga n’iyo yaba yari imenyerewe nk’iy’abagabo kuko na bo bayishobora.

Ku ngingo y’uko yakirwa n’abaturanyi ndetse n’abandi bamubona mu mwuga wo gutwara abantu avuga ko nyina umubyara we amushyigikiye, ariko abandi bo bigoranye.

Yagize ati “Mama we nta kibazo abigiraho aranshyigikiye, ariko nko mu bo twiganye bo bavuga ko ndi igishegabo.”

Uyu mwana w’umukobwa ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku igare mu Mujyi wa Musanze, abihuriyeho n’undi mugenzi we umwe gusa w’umukobwa mu barenga 1300 bazwi neza ko bakora uwo mwuga i Musanze.

Mu Ntara y’Amajyaruguru ni hamwe mu hantu hatakunze kugaragara abakobwa batwara amagare biturutse ku myumvire n’imiterere yaho.

Gusa ahandi mu Rwanda nko mu Ntara y’Iburasirazuba, usanga igare abagabo barinyonga, ndetse n’abakobwa bakarikandagira bakajya mu mirimo itandukanye nta kibazo.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude